Umukandida wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije i Nyarugenge ashimirwa n’Abayisilamu, nawe abizeza kuzakomeza kubana nabo

0Shares

Abayisilamu b’i Nyamirambo bashimiye Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wabasubije agaciro, agateza imbere Nyamirambo na Nyarugenge muri rusange nka hamwe mu hantu hatuye Abayisilamu benshi mu Gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge, yakiranwa urugwiro n’ibihumbi by’abaturage, biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bari bateraniye kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.

Ubwo yari agezeyo, ababyeyi b’i Nyamirambo bamutaramiye mu mbyino ya kisilamu izwi nka ‘Beni’.

Mu izina ry’Aba-Islam bose, ab’i Nyarugenge bashimiye Paul Kagame kubera ibyiza bitandukanye bagezeho biturutse ku miyoborere myiza ye.

Umunyamakuru Nzeyimana Luckman uri mu bayoboye iki gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame, yavuze ko ari umwe mu bavukiye i Nyamirambo.

Yavuze ko ari ubwa mbere Abayisilamu bagiye gukora umutambagiro Mutagatifu i Mecca mu rugendo rw’amasaha atatu bifashishije RwandAir.

Ati “Uyu munsi Abayisilamu barahari mu Turere bayobora, barahari mu Badepite, barahari mu ba Minisitiri, uyu munsi  by’umwihariko ni ubwa mbere Abayisilamu bagiye gukora umutambagiro Mutagatifu mu rugendo rw’amasaha ane na RwandAir.”

Nzeyimana yavuze ko ubundi kugira ngo Abayisilamu bagere i Mecca banyuraga Kenya, Dubai, Ethiopia, Qatar, bakabona kugera i Jeddah muri Arabie saoudite.

Sheikh Musa Fazil Harerimana, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ry’Intangarugero muri Demokarasi (PDI) yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo abayisilamu basubijwe agaciro.

Bahawe umwanya, bemererwa kwizihiza umunsi w’igitambo wa Eid el Fitr, unagirwa umunsi w’ikiruhuko wizihizwa mu gihugu cyose.

Mu 1995, akiri Visi- Perezida, Kagame yatumye Abayisiramu bizihiza iminsi mikuru yo mu Idini.

Ati “Mwari visi perezida, muravuga mugeza aho muvuga ngo ariko kuki nta minsi mikuru y’Abayisilamu yizihizwa mu gihugu hose Abanyarwanda bakifatanya namwe? Eid el Fitr, ni uko mwaciye iteka ko ibaye umunsi mukuru mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho byose rubikesha Perezida Kagame, ariyo mpamvu ishyaka PDI rimukomeyeho.

Ati “Ubwo rero nimumbaza impamvu tumukomeye, PDI tumukomeyeho kubera ayo mateka, tumukomeyeho kubera iyo miyoborere. Ntibigarukira gusa mu mpanuro, bigarukira mu bikorwa byivugire.”

Yakomeje agira ati “Iri terambere dufite ntabwo ari ukubisogongera, ni ibyacu. Niba hari n’ababyifuza ntabwo bishoboka. Gusubira inyuma byararangiye, kugirirwa nabi byararangiye, ni iterambere gusa.”

Sheikh Harelimana yavuze ko impamvu Ishyaka PDI rihora rishyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ari uko akwiye gukomerwaho.

Ati “Inkotanyi si igipindi, Inkotanyi ni ukuri. Iri terambere si ukurisogongera, ni ibyacu. Niba hari n’ababyifuza, abo bumve ko bidashoboka.’’

  • Paul Kagame yemeye ubutumirwe bw’Abayisilamu

Sheikh Harelimana yavuze ko mu 2025, hazaba hashize imyaka 30, Paul Kagame wari Visi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, asubije  agaciro Abayisilamu, bakongera kwizihiza Eid el Fitr.

Ati “Mukanya, nyakubahwa Mufti w’u Rwanda, yambwiraga ngo ariko ubu nta buryo twabyishimira mu myaka 30 mu mwaka utaha, tugatumira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tukabyishimira, njyewe nsubiyemo ibyo Mufti yavugaga, igisubizo ntabwo ari icyanjye.”

Yakomeje agira ati “Umwaka utaha, mu kwezi kwa Gatanu, ijambo wavugiye ku Musigiti wo kwa Kadafi, ugaca iteka Eid el Fitr, igatangizwa muri iki gihugu. Umwaka utaha ni imyaka 30, Mufti yifuzaga ko hari ibyo yategura, tukabyishimira.”

Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’abitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza, Paul Kagame yavuze ko ubutumire yahawe na Sheikh Harelimana, yabwemeye.

Ati “Hari bwa butumire numvise Mussa Fazil yangejejeho, ntabwo njya nanga ubutumire, njyewe cyane cyane iyo ari ubutumire bw’ibyiza. Bwo kwizihiza ibyiza bimaze kugerwaho.”

Yakomeje agira ati “Kungezaho ubutumire, bwangezeho. Nanjye igisubizo ndakibahaye.”

Kugeza ubu, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wizihiza iminsi mikuru ibiri, irimo uwa Eid-al-Fitr ndetse n’Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al Adha. Iyo minsi yose, hatangwa ikiruhuko mu gihugu hose mu rwego rwo kwifatanya nabo. (RBA & THEUPDATE)

Amafoto

Umuyobozi wa FPR-Inkotani, Paul Kagame, akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

 

Sheikh Musa Fazil Harerimana, yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo abayisilamu basubijwe agaciro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *