Menya n’ibi: Inkingi 3 zakugaragariza ko Umukobwa yakwirunduriyemo

0Shares

Akenshi, ibyo umubiri w’umukobwa uvuze, nibyo biba ari ibyiyumviro bye ku wo bari kumwe.

Umubiri w’umukobwa n’amarenga akoresha, bivuga kurusha amagambo 1,000 yatobora n’umunwa we.

Abakobwa bakunze kugaragaza ibikorwa cyane ndetse bakabishimangiza kwiyererutswa btavugisha amagambo.

Niba umukunda rero, akaba akoresha ibyo bimenyetso agusubiza ariko ntubashe kubibona, mu gihe gito ushobora kumubura.

Ibimenyetso by’Umubiri w’Umukobwa byakwereka ko agukunda:

  • Ku kwikoreshwaho bya hato na hato

Umukobwa utangiye kujya akwikoreshwaho bituma agira imisemburo myinshi ya ‘Endorphins’.

Uku gukomeza ku gukoraho rero biba bishimangira ko agukunda.

Ashobora kugira aho agufata cyangwa rimwe na rimwe akarambika akaboko ke ku musatsi wawe.

Rimwe na rimwe, ushobora kuzajya ubona, akaguru ke gakora ku kawe cyangwa akagusunikisha ake.

Yagukoraho abishaka cyangwa atabishaka, icyo wamenya ni uko hari ubutumwa aba arimo kuguha bwerekeye urukundo ashobora kuba agukunda.

Byinshi muri ibi akora, usanga abiherekeresha inseko nziza, kwinyonga, n’ibindi bitandukanye akora asa n’utabishaka ariko abishyizeho umutima.

  • Azaharanira ku kwegera cyane

Burya iyo umukobwa agukunda cyane, ahora akwegereye, aguhanze amaso ndetse akaba yanashaka uburyo uvuga mukaganira kandi nyamara yabonaga utabishaka.

Iteka uzabona ahangayikishijwe n’ibibazo byawe, aguhore iruhande muri byo.

Azana utuntu two kurya kugira ngo mukunde musangire.

  • Akunda gukaraga Umusatsi

Ubusanzwe, Umusatsi w’umugore cyangwa umukobwa ugaragaza uko yiyumva.

Benshi mureba Filime z’urukundo by’umwihariko izo mu gihugu cy’Ubuhinde, murabibona.

Umukobwa wagukunze rero, akoresha Umusatsi we mu gihe muri kuganira, akazunguza umutwe ari nako aseka cyane ariko byose abyikoresha agira ngo urangarire umusatsi we.

Ikimenyetso kimwe ntabwo cyaba gihagije ko umuntu runaka ubona ko agukunda.

Gusa, n’ubona kimwe, bibiri, bitatu by’umwihariko mu byo twavuze n’ibyo dukunda kugarukaho mu nkuru zacu, uzahite umenya ko wakunzwe ubundi nawe ufate inzira yo kwigarurira urwo rukundo niba koko ubona nta kibazo cyo gukundana nawe.

Ariko hagati aho, birashoboka ko umuntu ashobora kugukunda ariko wowe ukaba utamwiyumvamo. (Your Tango)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *