BNR ifite uburyo bwihariye bwo guhanga n’abiba Amafaranga bakoresheje Ikoranabuhanga

0Shares

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yashyizeho uburyo bushya bwihariye bwo kurwanya ibyaha bikorwa n’abatekamutwe, bakoresha ikoranabuhanga bakiba amafaranga y’abaturage.

Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hakomeje kumvikana uburiganya kuri Mobile Money burimo kwiyongera.

Umwe mu bakoresha uburyo bwa Mobile Money asobanura ko muri iki gihe barimo kwakira ubutumwa bw’abatekamutwe bagamije kubiba amafaranga yabo.

Ibivugwa n’uyu muturage, bishimangirwa na bagenzi be kuko abenshi mubo twavuganye, bemeza ko ubu butekamutwe bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, kandi bikaba bigendana n’amayeri mashya ari kwadukana n’abatekamutwe.

Abatekamutwe ntabwo bibasiye abakiliya ba Mobile Money gusa, kuko n’abacuruza serivise za MoMo bazwi nk’ab’-Agents nabo bari guhura n’iki kibazo.

Abaharanira uburenganzira bw’abaguzi bavuga ko iki kibazo cy’abatekamutwe gikwiye guhagurukirwa mu buryo bwihariye, kuko gikomeje gukura umunsi ku munsi.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko yafashe ingamba zikomeye zirimo no guhuriza hamwe imbaraga na buri wese kugira ngo aba batekamutwe bazengereje abaturage, bahagurukirwe.

Abakoresha uburyo bwo kubitsa, kubikuza no kwishyura amafaranga bifashishije serivise ya Mobile Money itangwa n’ibigo by’itumanaho, bakomeje kwiyongera mu Rwanda nkuko byemezwa na raporo nshya ya FINSCOPE 2024.

Iyi raporo yerekana ko abarenga miliyoni 6.9 bangana na 86% bakoresha Mobile Money mu 2024, imibare yiyongereye ivuye kuri miliyoni 4.3 bangana na 62% bakoreshaga MoMo mu 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *