Perezida Diomaye Faye wa Sénégal ategerejwe i Kigali

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ateganya gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba rugamije kunguka ubunararibonye ku mikorere y’inzego z’ubuyobozi zo muri iki gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje aya makuru kuri uyu wa 20 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Faye mu Bufaransa, aho bombi bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo kugeza inkingo hose.

Itangazo rivuga ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida Diomaye Faye wa Sénégal, baraganira nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Dakar mu kwezi gushize.”

Rikomeza rigira riti “Banaganiriye ku ruzinduko Perezida Faye ateganya kugirira mu Rwanda, rugamije gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye zirimo imiyoborere itanga umusaruro kandi yubahiriza inshingano ndetse n’ubufatanye bw’imbere muri Afurika.”

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Kagame yagiriye i Dakar tariki ya 11 n’iya 12 Gicurasi 2024, we na Faye baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, nko mu rwego rw’ubutwererane.

Uru ruzinduko rwabaye hashize amezi abiri Perezida Faye arahiriye kuyobora Sénégal, asimbuye Macky Sall wari umaze imyaka 12 ku butegetsi.

Mu muhango wo kurahira, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *