Perezida Vladimir Putin yageze i Pyongyang muri Korea ya Ruguru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yakirwa na mugenzi we Kim Jong Un ku kibuga cy’indege, nyuma batambutse imbere y’akarasisi gakomeye kari kateguwe.
Akarasisi n’ibirori byo guha ikaze Putin byakozwe n’abana, igisirikare, no gutambuka ku mihanda itatse amabara y’Uburusiya n’amafoto ya Putin.
Aba bategetsi bahanye impano, bivugwa ko Kim yahawe indi modoka ihenze, icyuma cy’abasirikare barwanira mu nyanja bo ku ipeti ry’ikirenga rya ‘Admiral’, hamwe n’ibikombe byo kunywa icyayi.
Putin na Kim bakomereje mu biganiro bwite hagati yabo hamwe n’ibyabahuje n’abakorana na bo, byose byamaze amasaha agera kuri abiri, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Perezida Kim yise Uburusiya “inshuti irusha izindi ubunyakuri”, ndetse yita Putin “inshuti iruta izindi y’abaturage ba Korea” nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya RIA.
Aba bategetsi basinye amasezerano atandukanye arimo ayo “guhana ubufasha” mu gihe “cy’ubushotoranyi” kuri umwe muri bo nk’uko RIA isubiramo Putin abivuga.
Putin yavuze ko kuba Korea ya Ruguru yarerekanye ko ishyigikiye Uburusiya mu ntambara muri Ukraine ari “ikindi cyemezo cya politike yigenga” y’iki gihugu.
Ubucuti bw’ibi bihugu byombi bwariyongereye muri ibi bihe by’intambara Uburusiya bwateyemo Ukraine.
Bivugwa ko Putin ahabwa intwaro na Korea ya Ruguru na we akayiha ibya nkenerwa nk’ibiribwa n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare. Ibyo Uburusiya bwarabihakanye.
- Kim agiye i Moscow we yagerayo ate ?
Putin yatumiye mugenzi we i Moscow ngo bazabe ari ho bongera guhurira – ese Kim yemeye ubu butumire yagerayo ate?
Kim si umutegetsi ukunda kugenda n’indege, ahubwo gariyamoshi.
Mu ngendo aheruka kugirira mu Burusiya mu mujyi wa Vladivostok wegereye igihugu cye, buri rugendo rwamufataga amasaha 20.
Moscow yo iri ku rugendo rw’amasaha 29 na gari ya moshi, ni urugendo rushobora kumusaba iminsi irenze ibiri yo kugenda gusa.
Se wa Kim, Perezida Kim Jong II, bivugwa ko we yatinyaga indege kurushaho, yagiye i Moscow na gariyamoshi mu 2001 guhura na Putin – urugendo yarukoze iminsi 10.
Gusa Kim we asa n’utinyukamo indege kurusha se. Mu 2018 yagiye mu ndege y’Ubushinwa guhura n’uwari perezida wa Amerika Donald Trump muri Singapore. (BBC
Amafoto