Perezida Paul Kagame yashimye uruhare rwâabajyanama bâubuzima mu kwita ku buzima bw’abaturage, anabasezeranya ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kuzuza neza inshingano zabo.Â
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yaganiraga nâabarenga ibihumbi 7 bahuriye i Kigali.
Iyi gahunda yo guhura n’Umukuru w’Igihugu “Meet the President” yabereye muri BK Arena yitabirwa n’abajyanama b’ubuzima, abayobozi bâibigo nderabuzima, abayobozi bâibitaro ndetse nâabafatanyabikorwa bo mu rwego rwâubuzima.
Minisitri wâUbuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko abajyanama bâubuzima bamaze imyaka 30 bita ku buzima bwâabaturage.
Perezida Paul Kagame yashimiye ubwitange bwâabajyanama bâubuzima nâabandi bakora mu nzego zâubuzima.
Yavuze ko bamwe muri bo bakora nta gihembo, nta mushahara, nâabawubona ukaba ari muto ugereranyije nâakazi bakora, ariko bakita ku buzima bw’abaturage.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bishimira uko bita ku baturage, bakavuga ko hari ibyo bumva byakwitabwaho.
Umukuru w’Igihugu yabijeje ko hari ibigomba gukorwa kandi bakagenda barushaho kongererwa ubumenyi.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima hafi ibihumbi 60.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2028 binyuze muri gahunda yo gukuba 4 abakora mu rwego rw’ubuzima, hazaba habonetse ababarirwa mu bihumbi 32 biyongera ku basanzwe bahari, bose bakazafatanya n’abajyanama b’ubuzima kwita ku buzima bw’abaturage. (RBA)
Amafoto