Rayon Sports na APR FC zaguye miswi mu mukino wo kuganura ‘Sitade Amahoro ivuguruye’ (Amafoto)

0Shares

Umukino wo kuganura Sitade Amahoro nyuma yo kumara hafi Imyaka 2 ivugururwa, hagati y’Ikipe z’Ingabo z’u Rwanda, APR FC na Rayon Sports, warangiye abafana ntacyo babonye, nyuma y’uko ziguye miswi y’u 0-0.

Nyuma yo kurarikwa hafi Icyumweru cyose, abakunzi ba ruhago n’iyonka bari bakuse, ku buryo Ibihumbi 45,000 iyi Sitade izajya yakira bivuye kuri 25,000 yakiraga byari byayuzuye.

Gusa, n’ubwo abakunzi ba ruhago by’umwihariko abafana b’izi kipe zombi bari babucyereye, batashye batabonye Umukinnyi unyeganyeza Inshundura z’iyi Sitade.

Mbere y’uko APR FC na Rayon Sports zicakirana, iyi Sitade yabanje kuganurwa n’Ikipe ya Academy ya Paris Saint Germain ishami ry’u Rwanda, n’iya FC Bayern Munchen, nayo yo mu Rwanda.

Uyu mukino y’uru Rubyiruko wabanje guhabwa umugisha na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, warangiye Academy ya Paris Saint Germain itsinze iya FC Bayern Munchen ibitego 2-1.

N’umukino utakurikiwe cyane, kuko abafana benshi bari bibikiye kuza kureba aho Rayon Sports FC na APR FC zihangana.

Ku Isaha ya Saa 17:02 ku Isaha ya Kigali, Umusifuzi Ruzindana Nsoro yari ahushye mu Ifirimbi, aha ikaze aya makipe yombi mu Kibuga.

Mbere y’uko yesuraga, ku Isaha ya Saaa 16:30, yombi yaje mu Kibuga kwiyereka abafana, mu myitozo yo kwishyushya.

N’umukino watangiranye ishyaka hagati y’impande zombi, dore ko abafana bataherukaga kubabona besuranira kuri Sitade nkuru y’Igihugu.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Abakinnyi barimo rutahizamu w’Umugande, Charles Baale na Kapiteni Muhire Kevin babonye uburyo burenze bumwe bwo guhesha intsinzi iyi kipe ifanwa n’abatari bacye, ariko amahirwe bagiye babona bayatera inyoni.

Uretse Rayon Sports yakomezaga gukubagana imbere y’Izamu rya APR FC, iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda ntabwo yari isinziriye, kuko ubusatirizi bwayo burangajwe imbere na Mugisha Gilbert na Elie Kategeya, nabwo bwerekanaga inyota y’Igitego.

Muri uyu mukino, abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bihanganiye kubona Umukinnyi wahoze abakinira mu Mwaka ushize w’Imikino, Tuyisenge Arsene, yinjira mu kibuga asimbuye ari ku ruhande rwa mukeba, bamuvugiriza induru yo kumukomera, mu rwego rwo kumwereka ko batanyuzwe n’amahitamo yakoze yo kubasiga.

Uyu mukino kandi wasize abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza niba iyi kipe ibyari byavuzwe ko yasinyishije abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjiri na Ombolenga Fitina, koko ko aribyo, kuko bombi nta n’umwe wigeze agaragara mu Kibuga.

Gusa, ku rundi ruhande, n’ubwo aba batagaragaye, Niyonzi Olivier uzwi nka Sefu, wakiniraga Ikipe ya Kiyovu Sports, yaserutse mu Mwambaro w’Ubururu n’Umweru.

Ku ruhande rwa APR FC, n’ubwo byari byavuzwe ko Umunyezamu wayo Ishimwe Pierre azatandukana nayo, uyu Munyezamu w’Umusimbura, yagaragaye muri uyu mukino, ndetse aranawurangiza.

Abakinnyi nka Buregeya Prince wasezeweho n’iyi Kipe, uyu mukino wasize uhamije ko koko atakiri umukinnyi wa APR FC, kuko atawugaragayemo.

Abakunzi ba APR FC n’ubwo batanyuzwe n’ibyo yakinaga, babonye abakinnyi bashya barimo Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Frodouard bakuye mu Ikipe ya Kiyovu Sports.

Ku ruhande rw’Abatoza, APR FC yatandukanye n’Umufaransa, Thierry Forger, yatojwe n’Umutoza mushya w’Umwungiriza, Thierry Hitimana, mu gihe Rayon Sports yatojwe na Rwaka Claude, usanzwe utoza Rayon Sports y’abari n’abategarugoli.

Muri uyu mukino, ku munota waa 30, abafana bari bakubise Sitade Amahoro ivuguruye, abafashe Umunota wo kwishimira ibyiza Igihugu kigezeho, kiyobowe na Perezida Kagame Paul, ibi babikora bakoma amashyi yanyuze buri umwe.

Nyuma y’uyu Mukino, APR FC irakomeza imyiteguro y’Irushanwa rya CECAFA rizabera muri Tanzaniya mu Kwezi gutaha kwa Nyakanga, mu gihe Rayon Sports ikomeza iyo kwitegura Umwaka mushya wa Shampiyona.

N’umukino kandi wasize, buri Kipe ibonye urwego iriho, n’aho kongera imbaraga.

Ku ruhande rw’ibigomba gukosorwa kuri Sitade Amahoro ivuguruye, harimo ikijyanye n’imyinjirize ndetse n’uburyo umuntu uri muri Sitade imbere yabona icyo kuramiza Igifuu bitagoranye.

Abashinzwe Umutekano wo muri Sitade, bitwaye neza, gusa kubona Polisi ifite ibikoresho nk’ibyo gukiza Imyigaragambyo nabyo ntabwo bijyanye n’igihe.

Hari kandi abashinzwe umutekano w’abafana, abazwi nka Sterwart, aba ku Bibuga bigezweho, ntabwo bamenya ibibera aho bakinira uretse gucungana n’abafana, mu gihe aba bari muri Sitade Amahoro, bamwe muri bo bakurikiranaga umukino nk’abandi bose.

Sitade Amahoro ivuguruye, izatahwa tariki ya 04 Nyakanga, Umunsi u Rwanda ruzaba rwizihizaho Umunsi wo Kwobohora ku nshuro ya 30.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Thousands of fans inside newly refurbished Amahoro Stadium.

Thousands of fans inside newly refurbished Amahoro Stadium.

Minisitiri wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe n’umwe mu bakurikiranye uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *