Rwanda: Perezida Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite

0Shares

Perezida Kagame yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize ko bashyize mu bikorwa inshingano zabo mu buryo bukwiye.

Iki gikorwa Umukuru w’Igihugu yagikoreye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2024.

Cyahuriranye no kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu.

Manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite yatorewe igihe cy’imyaka itanu yatangiye ku itariki ya 19 Nzeri 2018 umunsi Abadepite barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika.

Perezida Kagame yabwiye Abadepite ko gusesa Inteko Ishinga Amategeko bidasobanuye ko bakoze nabi.

Yagize ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe kigeze cy’ibindi bishya tugomba kujyamo ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha.”

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyagezweho n’Umutwe w’Abadepite muri manda irangiye bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.

Ati “Muri rusange amategeko yose yatowe, agaragaza ko igihugu cyacu cyihuta mu iterambere, gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka.”

Yavuze ko basuye abaturage mu Gihugu hose, basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda zigamije kubateza imbere.

Ati “Muri izo ngendo kandi hakiriwe ibibazo by’abaturage, bimwe Abadepite bakava aho ngaho bihawe umurongo w’uburyo byakemuka, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi hagatangwa raporo y’uko byakemutse.”

Umutwe w’Abadepite uhamagaza abagize Guverinoma babishinzwe kugira ngo babisobanure banasabwe kubikosora.

Umutwe w’Abadepite warakiriye ibisobanuro mu nyandiko cyangwa mu magambo inshuro 32.

Igikorwa cyo gusesa Umutwe w’Abadepite giteganywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga igena ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika awusesa hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.

Manda y’Umutwe w’Abadepite yasheshwe yatangiye mu 2018, aho yagombaga kuba yararangiye muri Kamena 2023, ariko yongerwaho umwaka ku mpamvu z’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yahujwe n’ay’Abadepite.

Mu bikorwa byakozwe muri iyi manda, harimo gushyiraho amategeko, aho Umutwe w’Abadepite wasuzumye unatora amategeko 392, arimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381.

Muri iyi manda, mu Badepite 80, bari bagize Umutwe w’Abadepite, 61.3% ni abagore.

Abadepite batanu mu batangiranye n’iyi manda bahawe indi myanya irimo n’iyo muri guverinoma, batanu beguye ku mpamvu zitandukanye mu gihe babiri bitabye Imana. (RBA)

Amafoto

Perezida Kagame

 

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *