Abakobwa b’abangavu 300 batewe inda zitateganyijwe mu Karere ka Ngoma mu mezi atanu, ni ukuvuga hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024.
Inzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma ziremeranya ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikwiye guhagurukirwa na buri wese kuko giteza ingaruka mu muryango Nyarwanda.
Ingaruka zirimo ubukene, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, impfu n’igwingira ku bana bavutse.
Muri ibi biganiro hagaragazwa ko benshi mu rubyiruko baba badafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyorokere ariko ntibanabone serivisi zikenewe zo kuboneza urubyaro.
Imibare igaragaza ko mu Karere ka Ngoma kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu kwezi gushize, abana 300 batewe inda zitateganyijwe.
Muri rusange, Intara y’Iburasirazuba iheruka kubonekamo abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 batewe inda hagati ya Mutarama 2023 na Mutarama 2024.
Abantu 70 mu Burasirazuba ni bo bakurikiranyweho n’ubutabera ku byaha bigendanye no gusambanya abana, aho 32 baciriwe imanza mu gihe 10 bahamwe n’ibyaha. (RBA)