Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (IVI), yo kwakira icyicaro gikuru cyacyo muri Afurika.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim.
IVI ifite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo. Ni umuryango ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa kandi ku giciro cyoroheye abazihabwa.
Inama y’Ubuyobozi bwa IVI yateranye mu Ukwakira 2023, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo kugira icyicaro muri Afurika nyuma yo gushinga ibindi biro byawo bibiri ku mugabane w’u Burayi muri Suède na Autriche.
U Rwanda rukomeje urugendo rwo kuba igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika kuri ubu runafite ishami ry’uruganda rwa BioNTech rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA mu gukora inkingo n’imiti. (RBA)
Amafoto