Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, ejo ku wa Kabiri yatangaje ko Visi Perezida, Saulos Chilima na bagenzi 9 bose bari bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yabuze kuva ku wa Mbere, bapfuye nyuma y’impanuka yabaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ibisigazwa by’iyo ndege byasanzwe hafi y’umusozi byashwanyaguritse burundu, nta warokotse.
Visi Perezida Saulos Chilima n’abandi bantu icyenda bari bari mu ndege mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo iyo ndege yaburaga kuri za radari zo ku kibuga cy’indege.
Amakuru avuga ko iyo ndege ya gisirikare yari irimo kugenda mu kirere kibi.
Visi Perezida kandi yapfanye na Shanil Dzimbiri, umugore w’uwahoze ari Perezida w’iki gihuhu, Bakili Muluzi na we wari ari muri iyo ndege, yahagurukiye mu murwa mukuru Lilongwe mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Muluzi yayoboye Malawi kuva mu 1994 kugeza muri 2004.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, umugaba mukuru w’ingabo za Malawi Jenerali Paul Valentino Phiri yavuze ko igihu cyagabanyije kugaragara muri iryo shyamba, bituma ibikorwa byo gushakisha bigorana.
Ishyaka UTM (United Transformation Movement) rya Dr Chilima, ryavuze ko bababajwe n’igikorwa cyo gushakisha. Bavuga ko gushakisha iyo ndege byatangiye saa cyenda z’amanywa zo ku wa Mbere, nubwo indege yaburiwe irengero saa yine za mu gitondo zo ku wa Mbere.
Visi Perezida na Perezida baturukaga mu mashyaka atandukanye, ariko bombi bari barishyize hamwe bashyiraho ihuriro mu matora yo mu 2020.
Chilima wapfuye ku myaka 51, yari ari mu nzira agiye guhagararira Leta mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Minisitiri Ralph Kasambara, wapfuye mu minsi ine ishize.
Yari yitezwe kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu Mujyi wa Mzuzu mu Majyaruguru y’igihugu, ariko isubizwa inyuma mu murwa mukuru kuko ikirere kitagaragaraga neza, gusa ntiyashoboye kugera aho yari yoherejwe.
Perezida Chakwera yari yavuze ko yavuganye na za Leta z’ibihugu bitandukanye, birimo Amerika, u Bwongereza, Norvège na Israel, byose byari byemeye ubufasha mu nzego zitandukanye bwo kugira ngo iyo ndege iboneke.
Dr Chilima yari Visi Perezida wa Malawi kuva mu mwaka wa 2014.
Yari akunzwe cyane muri Malawi, by’umwihariko mu rubyiruko, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.
Ariko mu mwaka wa 2022, Dr Chilima yatawe muri yombi ku birego by’uko yakiriye amafaranga kugira ngo atange kontaro za Leta.
Mu kwezi gushize, Urukiko rwamukuyeho ibyo birego, ntirwatanga impamvu zatumye rufata icyo cyemezo.