FIFA WCQ 2026: Igitego cya Kwizera imbere ya Lesotho cyafashije Amavubi kwisubiza umwanya wa mbere

Igitago cya Kwizera Jojea mu mukino waraye uhuje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, n’Ingona za Lesotho, cyafashije u Rwanda kwisubiza umwanya wa mbere w’itsinda rya gatatu, mu mikino y’amajonjora ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique.

Uyu mukino w’umunsi wa 4, waraye ukiniwe kuri Sitade Moses Mabhida mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’iki gitego, Amavubi y’u Rwanda, ayoboye iri tsinda n’amanota 7, anganya na Afurika ndetse na Benin, gusa zombi zikaba zitadukanywa n’ibitego zizigamye n’ibyo zatsinze.

Uyu wari umukino wa kabiri, Kwizera akinnye, nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye mu mukino w’umunsi wa 3 wahuje u Rwanda na Benin muri Ivory Coast tariki ya 06 Kamena 2024.

Mbere y’uko Kwizera anyeganyeza inshundura, u Rwanda rwabonye amahirwe yo gutsinda igitego, gusa Umupira Mugisha Gilbert yarekuriye mu izamu, wafashe igiti cy’izamu ujya hanze.

Amavubi y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza muri uyu mukino, binyuze mu bufatanye bwo hagati mu kibuga bw’abakinnyi Bizimana Djihad (C) na Muhire Kevin.

Nyuma y’iminota 7 u Rwanda ruyoboye umukino, Lesotho yari igiye kunyeganyeza inshundura, nyma y’uko Mugisha Bonheur anyereye agatera nabi umupira yari ahawe, ariko aya mahirwe Lesotho yabonye ntiyayabyaza umusaruro kuko umupira watewe na Jane Thabantso wanyuze ku ruhande rw’izamu.

Jane Thabantso yakomeje kujagaraza ba myugariro b’Amavubi, ndetse anatsinda Igitego ariko Umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yari yaraririye.

Ku munota wa 20 w’Umukino, Bizimana Djihad yahawe ikarita y’Umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Fothoane riturutse ku mupira mubi yari ahawe na myugariro Manzi Thierry.

Ku minota ya 32 n’u 35 y’umukino, Innocent Nshuti na Kevin Muhire babonye amahirwe yo gutsinda Igitego ariko natwo bayabyaje umusaruro.

U Rwanda rwakomeje gukomanga imbere y’izamu rya Lesotho, ndetse ku munota wa 44 w’umukino, ugukinana neza hagati ya Djihad na Omborenga Fitina watanze umupira wa nyuma kuri Kwizera Jojea, kubyara igitego gutyo.

Nyuma y’iki gitego, Umusifuzi yongeyeho iminota 2, itagize icyo imarira Lesotho, kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rukomeza kwerekana ko rukomeye ugereranyije na Lesotho.

Imipira yihuta yacomekerwaga Mugisha Gilbert yakomeje guteza ibibazo ba myugariro ba Lesotho, ndetse bisaba ikipe yose gusa n’ikinira inyuma.

Ku munota wa 62, Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler, yakoze impinduka, Kwizera Jojea wari watsinze igitego, asimburwa na Samuel Guelette usanzwe ukinira Ikipe ya Raal Louviere mu Bubiligi.

Ku munota wa 70 w’umukino, Nshuti Innocent yahawe umupira na Bizimana Djihad, ariko ntacyo yigeze awumaza ngo anyeganyeze inshundura.

Ku munota wa 80 w’umukino, Imanishimwe Emmanuel yongeye gukatira Umupira Nshuti Innocent, ariko n’ubundi ntacyo yigeze awumaza.

Abakinnyi ba Lesotho bagaragaraga nk’abafite imyitozo y’umubiri ikomeye, bakomeje gushyira igitutu ku Rwanda, bishyira igitutu ku mutoza w’Amavubi, Frank Spittler, akomeza gusimbuza yiyungikanaya.

Ku munota wa 85, Claude Niyomugabo usanzwe ukinira APR FC, yasimbuye Imanishimwe Emmanuel wagaragazaga umunaniro, mu gihe ku munota wa 89, Gitego Arthur yasimbuye Nshuti Innocent.

Izi mpinduka zafashije u Rwanda gukomeza kuyobora umukino, ndetse Iminota 90+4 irangira Amavubi afite Intsinzi imbere y’Ingona za Lesotho.

Iyi ntsinzi yafashije Amavubi y’u Rwanda, kuyobora itsinda rya gatatu (Group C), n’amanota 7 n’ibitego 2 yizigamye.

Ruzakomeza kuyobora iri tsinda, kugeza muri Werurwe y’Umwaka utaha w’i 2025, ubwo imikino izongera gusubukurwa.

Amafoto

A celebration as Rwanda beat Lesotho 1-0 in Durban, South Africa

May be an image of 3 people, people playing football, people playing American football and text that says "H FIFA FIFA WORLD CИP 2026 AFRICAN QUALIFIERS: GROUP r MP GD PTS RWANDA 4 2 7 2 SOUTH AFRICA 1 7 3 AWANDA 13 BENIN 4 1 @WANDA 17 17 7 LESOTHO 4 1 5 5 NIGERIA 4 -1 3 6 ZIMBABWE 4 2 2"

National football team players and staff celebrate in the dressing room following a 1-0 win over Lesotho at Moses Mabhida Stadium in Durban, South Africa, on Tuesday, June 11

The New Times

Players celebrate the 1-0 victory over Lesotho. The crucial victory propelled Rwanda to the summit of Group C in the ongoing 2026 Fifa World Cup qualifiers. Courtesy

Fitina Ombolenga tries to dribble past Lesotho player during the game

Midfielder Kevin Muhire wins the ball against Lesotho players

The New Times

Amavubi's Gilbert Mugisha tries to go past Lesotho defender during the match in Durban

Players celebrate the 1-0 victory over Lesotho. The crucial victory propelled Rwanda to the summit of Group C in the ongoing 2026 Fifa World Cup qualifiers. Courtesy

National team players thank the supporters after beating Lesotho 1-0 in South Africa

The New Times

Supporters cheer on national team players while celebrating a 1-0 win against Lesotho on Tuesday, June 11

	Rwanda players celebrate in the dressing room after beating Lesotho 1-0 on Tuesday in Durban, South Africa, to go top of Group C in the ongoing World Cup 2026 qualifiers-courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *