Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou, yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, ahabwa ikaze n’Umugaba w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, baganira ku kwagura umubano n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ibiganiro byabo byibanze ahanini ku mubano uri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi cyane cyane kubera amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Centrafrique.
Maj Gen Zépherin Mamadou uri mu ruzinduko mu Rwanda kandi kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024, yanahuye na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Maj Gen Mamadou yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ukugira ngo asangizanye ubunararibonye na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati:“By’umwihariko twizera uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoramo, kandi zimaze kugera kuri byinshi muri Centrafrique nka zimwe mu ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ndetse n’izihari ku bw’amasezerano y’ibihugu byacu.”
Maj Gen Mamadou n’itsinda ayoboye bazamara icyumweru mu Rwanda aho bazasura ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda birimo Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Zigama CSS n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo.
Amafoto