Yishe abarenga 200 ngo ibohore 4: Uko Ingabo za Isiraheli zabohoye abari barafashwe bugwate na Hamas

Ku wa Gatandatu, Isirayeli yavuze ko yatahuye abaturage bayo bari mu Nkambi y’i Gaza bari barafashweho Ingwate.

Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru ku ruhande rwa Hamas byatangaje ko iki gitero cyahitanye Abanyapalestina 210, abandi benshi bagakomereka.

Nyuma y’iki gitero gifatwa nk’igikomeye ku ruhande rwa Isiraheli, Abanyapalestina batangiye kubarura ibyangiritse bitari abantu babo bahaguye n’abakomeretse.

Abapfuye bose hamwe barabarirwa muri 210, mu gihe nta mubare w’abakomeretse watangajwe ariko babarirwa mu magana.

Muri iyi Nkambi iri ahitwa Nuseirat, Isiraheli yatangaje ko yahakuye abantu bayo 4 bakiri bazima.

Umuturage witwa Khalil Al-Tahrawi, wabonye uko iki gitero cyagenze yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko harashwe amasasu menshi cyane kandi mu byerekezo byose hanyuma, umugabo umwe mu bari mu Iduka agakomereka cyane, bikaza kurangira apfuye.

Igisirikare cya Isiraheli cyo cyavuze ko abantu cyatahukanye, bari bafite Ubuzima bwiza.

Abo ni Noa Argamani, Almog Meir, Andrey Kozlov na Shilomi Ziv.

Bose bakaba barafashwe na Hamas mu gitero yagabye kuri Isiraheli kuya 7 y’ukwezi kwa 10 Umwaka ushize, bari ahantu bagiye muri Cinema.

Igisirikare cya Isiraheli cyakomeje kuvuga ko ubu hasigaye 116 muri 251 bose bashimutswe, ariko bikaba bimaze kumenyakana ko 41 muri bo bapfuye.

Ku wa Gatandatu kandi, i Tel Aviv muri Isiraheli hari hongeye kuba Imyigaragambyo isaba Minisitiri w’Intebe Benjamini Netanyahu gusinya amasezerano yo gucyura abafashweho ingwate.

Perezida w’Amerika Joe Biden, yashimiye iki gikorwa cyo kubohoza aba Banyesiraheli, avuga ko Amerika itazigera ihagarara gushyigikira Isirahali kugeza Imfungwa zose zirekuwe kandi hagashyirwaho amasezerano yo guhagarika Intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *