Prezidansi yâUburusiya yaraye itangaje ko ibihugu byâUburayi nâAmerika biha Ukraine intwaro zo kurasa ku butaka bwâicyo gihugu buzihanganira na byo.
Perezida Vladimir Putin wâUburusiya yatangaje ko na we agiye guha intwaro abanzi bâAmerika nâUburayi mu rwego rwo kubihimuraho.
Avugana nâabanditsi bakuru bâibitangazamakuru byo ku rwego mpuzamahanga i St Petersburg, Perezida wâUburusiya yavuze ko igihugu cye kirimo gutekereza ku buryo cyatanga intwaro zigezweho zirasa kure ku banzi bâAmerika nâUburayi aho baherereye hose.
Mu magambo ye, Vladimir Putin yavuze ku bisasu biraswa kure Leta zunze ubumwe zâAmerika nâUbwongereza biha Ukraine.
Amagambo ya Putin yasaga nâaca amarenga ko ashobora guha intwaro abanzi ba Leta zunze ubumwe zâAmerika nkâabarwanyi bashyigikiwe na Irani bari muri Irake na Siriya.
Aba bakunze kugaba ibitero ku ngabo zâAmerika bakoresheje ibisasu bya rutura nâindege za gisirikare zitagira abapilote.
Gusa ku bireba Ubwongereza ntiharamenyekana umwanzi wabwo Uburusiya bwaha intwaro zo kuburwanya.
Abajijwe ku magambo perezida Putin yatangaje, Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe zâAmerika yavuze ko Ukraine yahawe amabwiriza yo gukoresha intwaro yahawe nâAmerika.
Yavuze ko hari ahantu itagomba kurenza mu gihe irasa ku butaka bwâUburusiya hafi yâUmupaka wabwo na Ukraine. (VoA)