Koga: Irushanwa mpuzamahanga rya “Mako Sharks Summer Invitational” ryasigaye i Kigali (Amafoto)

0Shares

Nyuma y’Iminsi ibiri rikinirwa kuri Pisine y’Ishuri rya Green Hills Academy, Irushanwa Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga “Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship”, ryegukanywe n’Ikipe ya Mako Sharks yo mu Rwanda.

Iri Rushanwa ryateguwe n’Ikipe ya Mako Sharks ku bufatanye na Davis & Shirtliff, Mako Sharks yaritwaye nyuma yo gukusanya Amanota 3597, nyuma yo guhiga izindi muri Events 1113.

Kuri iyi nshuro ya kabiri rikinwa ku rwego mpuzamahanga no ku nshuro ya kane muri rusange, ryitabiriwe n’amakipe Ane (4) yo muri Uganda n’Atatu (3) yo mu Rwanda.

Abakinnyi bari hagati y’Imyaka 8 no munsi yayo, 9-10, 11-12, 13-14 na 15 kuzamura, bazarushanyijwe mu Nyogo zitandukanye, by’umwihariko harimo Relay ikundwa n’abatari bacye.

Inyogo zozwe zirimo; Freestyle 50m, 100m, 200m, 400m, Backstroke 50m, 100m, Breaststroke 50m, 100m, 200m, Butterfly 50m, 100m, Individual Medley 100m, 200m, Relays 4X50m Mixed Medley Relay Open, iyi ikazakinwa n’ikipe igizwe n’abakinnyi 2 b’abakobwa na 2 b’abahungu, 4X50m Freestyle Relay Open, iyi izakinwa n’ikipe y’abakinnyi 4 b’abakobwa n’abakinnyi 4 b’abahungu.

Amakipe yo muri Uganda yari arimo; AQUATIC ACADEMY KAMPALA na WHALES SWIM ACADEMY ENTEBBE zombi yari inshuro ya mbere zikina iri Rushanawa.

Hari kandi HERTZ SWIM CLUB na SILEVERFIN ACADEMY zakinaga iri Rushanwa ku nshuro ya kabiri.

Ku ruhande rw’Amakipe yo mu Rwanda, ryitabiriye na; Cercle Sportif de Karongi yakinaga iri Rushanwa ku nshuro yayo ya gatatu, Kigali Sporting Club yarikinaga ku nshuro ya mbere na Mako Sharks ku nshuro ya kane.

Irushanwa rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship ry’uyu Mwaka, ryakinwe n’abakinnyi 170 bavuye kuri 98 baryitabiriye Umwaka ushize.

  • Uko amakipe yakurikiranye

1. Mako Sharks Swimming Club (Rwanda): Yegukanye Igikombe n’amanota 3597

2. Aquatic Academy Kampala (Uganda): Yabaye iya Kabiri, ikusanya amanota 3590.5

3. SILVERFIN ACADEMY (Uganda): Yabaye iya Gatatu n’amanota 1658

4. Cercle Sportif de Karongi (Rwanda): Yabaye iya Kane n’amanota 1127

5. HERTZ SWIMMING CLUB (Uganda): Yabaye iya Gatanu n’amanota 929

6. Kigali Sporting Club (Rwanda): Yabaye iya Gatandatu n’amanota 492

7. Whales Swimming Academy Entebbe (Uganda): Yatwaye iya Karindwi n’amanota 210.

Akomoza kuri iri Rushanwa, Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks yariteguye, Bwana Bazatsinda James, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Kuri iyi nshuro ya kabiri rikinwa ku rwego mpuzamahanga, ubwitabire buratugaragariza ko igitekerezo twagize turitegura, kiri kugenda gishinga Imizi”.

Yakomeje agira ati:“Kuba hari amakipe ava hanze y’Igihugu akaza kuryitabira, byaradushimishije. Twari twatumiye amakipe yandi arimo ayo muri Kenya, Ghana na DR-Congo, gusa aya ntabwo byakunze ko aza, ariko Umwaka utaha turayiteze”.

“Urwego rwo guhangana rumaze kuzamuka by’umwihariko imbaraga zikoreshwa n’abakinnyi mu kugabanya ibihe basanzwe bafite, bashaka gukora ibyiza kurushaho”,

Yasoje agira ati:“Turifuza ko iri Rushanwa rifungura Amaso n’andi makipe ndetse rigahumura n’abashoramari, bakabona ko binyuze mu mukino wo Koga, barushaho kumenyekanisha ibikorwa byabo, n’andi makipe akunga mu ryacu nayo agategura amarushanwa, ibi bikaba byarushaho gufasha abakinnyi kubona amarushanwa ndetse no gushyigikira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, mu marushanwa risanzwe ritegura”.

“Turifuza ko Umwaka utaha iri Rushanwa rizitabirwa n’amakipe asaga 15 avuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ndetse intego n’uko ryazajya ku rwego rutanga amanota yemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi (World Aquatics)”.

Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship, n’Irushanwa ritegurwa rigamije kwimakaza Ubuvandimwe muri Siporo by’umwihariko mu bakinnyi bo mu bihugu byo muri aka Karere no kurushaho gufasha abakinnyi b’Umukino wo Koga kubona Amarushanwa abakura ku rwego rumwe akabageza ku rundi.

Amafoto

May be an image of 8 people and text

May be an image of 10 people, people swimming and text

May be an image of 1 person, swimming and pool

May be an image of 1 person, child, swimming and pool

May be an image of 11 people, people swimming, pool and text that says "TRMADISIPY . MAKO SHARKS SUMME MAKO MAKOSHARKS SHARKS SWIMMING CHAMPI"

May be an image of 7 people, people swimming, pool and text

May be an image of 11 people, people swimming and text

May be an image of 4 people and text that says "MAKO SHARKS SUMMER NVITATIONAL know HO CWIMMING c IPIN HIP 2024 D 65D Ma C905 โทท AEAAИ m ROMA ME MAKOSHARKS Mr 545DAVIS& mAKo MAKOSHARKS SHIRTLIFF EDDANIS& SHIRTUF โท DISDA SHI C MAKO M7 MAKO AKOSHARKS 0D SHI MDAVIS& MF MAKO H SHARKS 04SDAVIS& SHIRTLIFF VAPIKS VIS BIRTL Wir 3"

May be an image of 4 people, people swimming and text

May be an image of ‎8 people, people swimming and ‎text that says "‎MAKO SHARKS SUMMER INVIATIONAL SWIMMING CHAMPIONSHI 024 045 DAVIS& SUROULIFF LIFF DSS 055DAM DAMI ARKS 1 S 心謝 매리유 63မ SHIR Proug WVISa まらみ CTUFF T AKO O SHATLFF CAVIS& SPRILE ናድርቤት 1 DAVIS& RTL 6 DISIDAN OUD ل K‎"‎‎

May be an image of 1 person, swimming and pool

May be an image of 1 person and swimming

May be an image of ‎4 people and ‎text that says "‎MAKO SHARKS S1 MMER INVITATIONAL SWIMMIN IONSHIP 2024 M MAKO MT KOSHARKS 08SDAVIS& SHIRTLIFF know โรค Mr 045 DAVIS& SHIRTLIF Kpmлиaий الح OSHARKS ក -파라보 045DAVIS& SHIRTLIFF Mr 645DAVIS& MAKO & OH SHIRTLIFF LARKS - ME MAKO AKDSHARKS SHARKS D45DAVIS DAVIS PRTIDMVSR Mr MAO SHARKS 1 RADSSMAS MF DEDAVIS& SHIRTLIFF Ms Mr AKDSHARKS 2 Me โจ๊จ 3‎"‎‎

May be an image of 13 people

May be an image of 8 people, people swimming and text

Umuyobozi w’Ikipe ya Mako Sharks, Bwana Bazatsinda James

 

May be an image of 2 people, people playing tennis, newsroom and text that says "F le HAAT VING S END CE"
Umuyobozi wa Davis & Shirtliff, James Ngugi, yavuze ko bazakomeza kuba hafi Ikipe ya Mako Sharks mu bikorwa itegura, anasaba abandi bashoramari kugana uyu mukino.

 

May be an image of ‎5 people, people swimming and ‎text that says "‎MAKO SHARKS SWIM CLUB KIGALI AVIS& URTLIFF e JATIC EMY Tm TECHNO MARKE ACEMY EMY ا 物 TIC T TECHNG SIL WIM‎"‎‎

May be an image of 2 people and text that says "Mako Shaks Summer য় 2024 Iraitatienal Cala ARLL fJoo sharksswim Sharksswim harks.org harks.org"

May be an image of 1 person, swimming and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text

May be an image of 9 people and text that says "D&S IARKS SUMMER INVITATIONAL SI MING CHAMPIONSHIP 2024 know HOW thro DAVIS SHIRTLIFF Tn 에베베달팀 1O MAKO: ท MAPKET D4SDAVIS& SHIRTLIFF MURHON TECHNOMAPRET AVIS& HIRTLIFF DAVIS& SHIRTLFF SHIRTLIFF MAEICeSS MM MAKO SHARKS CINOM LA MATRET WHALES 045 DAVIS& SHIRTLIFF SHARKS PAANNG ACAORNA M- MAKO SHARKS"

May be an image of 7 people, people swimming and text

May be an image of 11 people, people smiling, crowd and text that says "DAVIS& & D4S SHIRTLIFF www.davisandshirtus.com .com OFFICIAL MM MAKO MAKOSHAR SHAR SWIME ORGALI DAS& SH-URTLIFF Hyc M754 HHATLFY MC SWIRH SWIRACADENY ACADERY HAC. Hyc 色 "WE "WESWIMTOINSPIRE" SWIM TO INSPIRE""

May be an image of 7 people, people swimming and text that says "日神乳 HARKS KINJ MAKO SHARKS SUMMER INVITATIONAL DES DAVIS& SHIRTLIFF SWIMMING CHAMPIONSHIP 2024 'ታ፡ንትእየዓጥ IILE DA Depo WAT SaTry MAKO MF SWINC MAKOSHARKS SIIM SHARKS LUB KIGAL GEN RTLIFF MILEY DOGEH BOKEH"
Ikipe ya Mako Sharks yegukanye Irushanwa rya Mako Sharks Summer Invitational Swimming Championship

 

May be an image of 12 people, pool and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 5 people, people swimming and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *