Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Ngirente gukemura Ibibazo biri mu Dukiriro

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe, kuyigaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro hagamijwe kunoza imiyoborere, ihuzabikorwa n’ikurikiranabikorwa byatwo mu rwego rwo kudufasha kugera ku ntego twashyiriweho.

Ni umwanzuro Abadepite bafashe kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro.

Minisitiri w’Intebe kandi yasabwe kugaragaza uburyo bwo kuvugururwa gahunda y’Ikodeshagurisha hagamijwe ko abagenerwabikorwa bayo bayibyaza umusaruro no kwishyura inguzanyo bahabwa mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda igere kuri benshi bayikeneye.

Abadepite kandi basabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *