Perezida Kagame yavuze ko Isi ifite inyungu nyinshi yakura mu gukorana na Afurika ndetse ko nta muntu ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi ukwiye gushyira ku ruhande uyu mugabane.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Gicurasi 2024, mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (African Development Bank – AfDB).
Iki kiganiro cyagarutse ku ‘Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari’.
Yagihuriyemo na bagenzi be barimo Perezida wa Kenya, William Ruto; uwa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa; Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Perezida wa AfDB, Akinwumi Adesina n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu n’abantu bakora ku nyungu zabo kandi na Afurika ikwiye kugendera muri uwo murongo.
Yagize ati:“Inyungu za Afurika n’iz’ibihugu biri kuri uyu mugabane, zigomba kwitabwaho bitangiriye kuri twe. Inshuro nyinshi tuvuga ku guhuza ijwi kandi rigomba kumvikana neza, mu buryo bukwiye. Ibyo bizabaho, nidutekereza ku gukorera hamwe, kugira abaduhagarariye bitari imibare gusa ahubwo bikanyura mu kuvuga dushize amanga kandi tukihagararira aho kugira abandi bantu baduhagararira.’’
Perezida Kagame yavuze ko amavugurura akenewe akwiye kujyana no kubakira ku nyungu z’Umugabane wa Afurika.
Ati:“Ni gute umuntu waba ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? Mu bifatika, urebye ku bihari, mu myaka mike, ahantu honyine hazaba hari iterambere ryihuse ni Afurika, ni ho honyine. Ni no ku nyungu z’abandi ku Isi baheje Afurika gutanga umusanzu wo kubaka Afurika nziza kuko iterambere ryayo rijyana n’iterambere ry’Isi yose.’’
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amahanga akwiye no kwemera bimwe mu byo Afurika isaba ku nyungu zabo kuko iyo “iteye imbere n’Isi yose itera imbere.’’
Ati:“Afurika ntikwiye gutegereza guhabwa aya mahirwe n’undi muntu. Dukwiye kuba ku ruhembe, duharanira ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa ndetse bugatanga umusaruro ku Isi yose. Ntacyo dutakaza iyo buri wese afite icyo yunguka nk’uko twese dukwiye kubigeraho.’’
Perezida Kagame yavuze ko imvugo ikwiye kuba ingiro kugira ngo Afurika ikomeze kwiteza imbere.
Ati:“Hari imyumvire igomba guhinduka kuva ahahise kugera uyu munsi. Ntitwakora neza mu cyerekezo tuganamo mu gihe tudatekereza ngo tunakore neza aka kanya.’’
Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro biganisha ku kubaka Afurika ibereye bene yo bidakwiye kuba amasigaracyicaro.
Yagaragaje ko hari ibyemeranywaho ariko nyuma y’igihe gito ugasanga byibagiranye kandi nta gisobanuro bifitiwe.
Ati:“Ntidushobora guhunga gukora ibintu twemeranyije kuko tuzi ko ari byo bizatugeza ku byo twifuriza umugabane wacu. Nta yindi nzira iri mu biganza by’umuntu runaka yatugeza ku mpinduka twifuza.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu guharura inzira ibaganisha ku iterambere kuko nta wundi uzabibakorera. (RBA)
Amafoto