Basketball: Masai Ujiri washinze “Giants of Africa” yatashye Ikibuga yubakiye ENDP Karubanda (Amafoto)

0Shares

Umuyobozi wa Giants of Africa unafite Ikipe ikina muri NBA, Tronto Raptors, Masai Ujiri, yatashye Ikibuga cya Basketball kigezweho kubakiye Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda.

Umuhango wo kugitaha, wabere mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Cyubatswe hagamijwe abakiri bato kuzamura impano zabo muri uyu mukino.

Cyatashywe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2024, na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Masai Ujiri washinze Giants of Africa akaba na nyiri Toronto Raptors na Visi Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball, FERWABA, Pascale Mugwaneza.

Ikibuga cyatashywe muri ENDP Karubanda cyubatswe na Giants of Africa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na FERWABA.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yabwiye abanyeshuri biga muri ENDP Karubanda kubyaza umusaruro ikibuga bahawe.

Yagize ati “Ni akazi kanyu kubera abandi urugero no guharanira kugera kure, kugira ngo mugere ku ntego zanyu mu kibuga no hanze yacyo.’’

Yabijeje ko imiryango, ibigo n’abafatanyabikorwa nka Giants of Africa biteguye, kubashyigikira mu rugendo rwo guhindura impamo inzozi zabo.

Masai Ujiri washinze Giants of Africa yashimye Perezida Kagame washyigikiye urugendo rwabo rwo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika.

Yagize ati “Ikibuga kuri twe gifite agaciro karenze aka Basketball. Ni icya 30 mu 100 twiyemeje kubaka ndetse ni icya gatandatu muri iki gihugu cyiza.’’

Giants of Africa ifite intego yo kubaka ibibuga umunani bya Basketball mu Rwanda ndetse n’ibigera ku 100 muri Afurika muri rusange.

Visi Perezida wa FERWABA, Pascale Mugwaneza, yavuze ko Ecole Nôtre Dame de la Providence de Karubanda hatoranyirijwe kubakwa ikibuga cya Basketball kuko hasanzwe hava abanyempano benshi.

Ati “Mu myaka irenga 10, nibura 50% by’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore batoranyijwe bavuye kuri iri shuri.’’

Yongeyeho ko umutoza watangiye kwigisha Basketball ku Karubanda ari Perezida w’Ihuriro ry’Abatoza ndetse yanatoje ikipe y’igihugu igihe kirekire.

Ati “Benshi mu bize muri iri shuri bafite inshingano z’ingenzi mu ishyirahamwe [FERWABA], komite nyobozi, abatoza ndetse n’abaganga.’’

Ikibuga cyashyizwe muri ENDP Karubanda cyatangiye kubakwa muri cyubatswe mu buryo bugezweho gifite ahantu abantu bicara bareba umukino ndetse kiriho amatara yatuma gikinirwaho nijoro; cyubatswe mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Basketball cyane cyane mu bakiri bato.

Abanyeshuri biga muri iri shuri ry’abakobwa bagaragaje ko bizabafasha kurushaho gukuza no guteza imbere impano zabo kuko imbogamizi zimwe bagiraga z’ikibuga zakuweho.

Giants of Africa yatangiye gukorera muri Afurika kuva mu mwaka 2003 aho iteza imbere abanyempano muri Afurika.

Uyu muryango ukorera mu bihugu 18 byo muri Afurika birimo n’u Rwanda. (RBA)

Amafoto

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

 

Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri.

 

Visi Perezida wa FERWABA, Pascale Mugwaneza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *