Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, barasaba ko hagira igikorwa hakarebwa niba mu cyobo cya Rwabayanga cyacukurwagamo amabuye y’agaciro muri uwo Murenge, nta mibiri y’ababo irimo kuko hari amakuru bafite atuma bakeka ko cyajugunywemo imibiri y’abicwaga muri Jenoside.
Ni icyobo bivugwa ko gifite ubujyakuzimu bwa metero 60, cyinjiraga ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kiri mu Kagari ka Muremure, Umudugudu wa Gatoto mu Murenge wa Nduba ni mu Karere ka Gasabo.
Ni icyobo kizwi nka “Rwabayanga”, kuri ubu cyashyizweho ibiti mu rwego rwo kwirinda ko cyateza impanuka ndetse no mu korohereza abashaka kuhibukira kugihagarara iruhande.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bemeza ko hari Abatutsi bicwaga muri Jenoside bakabajugunyamo ariko bikaba byaragoranye ko bakurwamo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline asobanura ko gutinda gushakisha iyi mibiri muri iki cyobo byatewe n’uko habanje gukorwa inyigo no kureba uko imirimo izakorwa.
Perezida w’Umuryango uharanira inyugu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, yemeza ko bari bumvikanye n’inzego zinyuranye ko imirimo yo gushakisha iyi mibiri yari kuba yaratangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Gusa ngo bakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’imvura, ariko akizeza ko muri iki gihe cy’impeshyi imirimo izatangira.
Mu gihe hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hirya no hino hari imibiri itari yashyingurwa ku buryo hari n’iboneka kubera imirimo yo kubaka ibikorwaremezo.
Abarokotse Jenoside bagaragaza ko hari na bamwe mu baturage bafite amakuru y’ahari imibiri binangiye gutanga amakuru, harimo n’abagize uruhare mu kubica. (RBA)