Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yifatanyije n’inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri iki gihugu, mu bikorwa by’Umuganda rusange.
Uyu muganda wakorewe mu Murwa Mukuru, Bangui, ahazwi nka Avenue Touadera, ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024. Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri RWABATT12 na MINUSCA, nizo zawitabiriye.
Witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Félix Moloua n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Perezida Touadéra yashimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye, ku musanzu zikomeje gutanga n’ubufatanye bwazo n’abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo umuganda n’ibindi.
Amafoto