Gicumbi: Mugabowagahunde yasabye ko ibibazo ‘by’Umwanda, guta Amashuri na Ejo Heza’ byahabwa umurongo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Gicumbi gufasha aka karere mu gukemura ibibazo bitatu bikabangamiye kurusha ibindi ari byo: Umwanda, Abana bata Amashuri ndetse no kuzamura ikigero cyo kwizigama muri Ejo Heza kikiri hasi ugereranije n’utundi turere mu ntara yose. 

Yabisabye kuri uyu wa Gatandatu mu gikorwa cyo kumurika ibyo uru rubyiruko rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Bimwe muri ibyo bikorwa urubyiruko rwagezeho harimo kuba hari hegitari 6 z’icyayi urubyiruko rwateye mu Kagari ka Ngondore, mu Murenge wa Byumba. Ni icyayi abaturage bavuga ko kibafitiye akamaro.

Muri ako gace kandi urubyiruko rwahubatse inzu, yakemuye ikibazo cy’imiryango yo gukoreramo ubucuruzi.

Basesayose Telesphore, ukuriye Inama y’Urubyiruko muri aka karere avuga ko intego y’urubyiruko rwa hano ari ugukomeza kongera ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Muri rusange ibikorwa urubyiruko rwamurikiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni imwe.

Nyuma yo gusabwa kurenga ibikorwa byarwo bwite, ahubwo rukanashyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije akarere ka Gicumbi birimo ubukene, abana bata ishuri n’ibindi, urubyiruko rwiyemeje guhita rujya mu ngamba.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka karere yahise igenera abakuriye abandi mu mirenge uburyo bw’inyoroshyangendo bugizwe n’amagare ya siporo 32 afite agaciro ka miliyoni 4,8Frw bikazabafasha gukomeza gushyira mu bikorwa uyu mukoro bahawe. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *