Burera: 6 bakomerekejwe n’Imbogo zatorotse Parike y’Ibirunga

0Shares

Abaturage batandatu bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga zinjira mu ngo n’imirima yabo mu Mirenge ya Rugarama na Gahunga mu Karere ka Burera mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mbogo zirindwi zinjiye mu baturage, imwe yishwe, eshatu ziracyari mu baturage mu gihe izindi zasubiye muri Pariki y’Ibirunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga, Mugiraneza Ignace, yatangarije Igitangamakuru cya Leta ko ahagana saa Kumi n’Ebyiri ari bwo abaturage batangiye kubamenyesha ko imbogo zatorotse, zikabatera.

Yavuze ko zamanukiye mu mirima y’abaturage ziza gutatana zijya mu tugari dutandukanye mu Mirenge ya Gahunda ndetse na Rugarama.

Yakomeje ati “Nyuma zatangiye guhura n’abaturage babyuka bajya mu mirimo. Mu Murenge wa Gahunga tumaze kubona abaturage batatu bakomerekejwe na zo ariko umwe yakomeretse cyane agiye kujyanwa mu Bitaroi bya Ruhengeri.’’

Mugiraneza yavuze ko ku Kigo Nderabuzima hamaze kugera batandatu bari kwitabwaho kugira ngo bavurwe.

Yavuze ko bari gusaba abaturage kwigengesera no kwirinda gusagarira imbogo kugira ngo birinde ibyago zishobora kubateza.

Ati “Turi kubabwira kuguma mu ngo zabo kugira ngo hatagira abahura na zo mu mirima cyangwa mu nzira zijya mu mirima.’’

Muri iyi mirenge, ubusanzwe imbogo ntizageraga kure mu baturage kuko zasohokaga muri Pariki y’Ibirunga ariko zikagera hafi ndetse zikongera gusubirayo.

Ati “Ubu zamanutse cyane zirenga imbibi za Pariki ndetse no gusubirayo biragoye kuko hari urugendo rurerure ngo zigere kuri pariki.’’

Kugeza ubu hari gukorwa ibishoboka bigizwemo uruhare n’abakozi ba Pariki y’Ibirunga ngo harebwe uko imbogo zayisohotsemo zasubizwayo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *