USA: Biden na Trump bahanganiye Intebe ya White House ntaho bagaragaza ‘kwita kuri Afurika’ mu kwiyamamaza kwabo

0Shares

Abanyamerika baritegura amatora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa 11 gutaha. Bazahitamo hagati ya Perezida Joe Biden n’uwo yasimbuye mu 2021 Donald Trump. Mu kwiyamamaza kw’aba bakandida bombi, ntaho Afrika iboneka mu migambi yabo ya politiki mpuzamahanga.

Ni byo turebera hamwe uyu munsi mu rwego rw’inkuru zihariye zisobanura ibireba amatora muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yo muri uyu mwaka.

Afrika ni umugabane ufite umutungo kamere utubutse. Ni nawo kandi muri iki gihe ufite ubukungu bwiyongera n’umuvuduko munini kurusha indi migabane.

Uretse ibyo, Afrika ifite n’abaturage benshi: barenga miliyari 1,2. Abasesenguzi bemeza ko uzatsinda amatora, uwo ari we wese, azakenera byanze bikunze kwita kuri ibi byose, no gufata ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano nabyo byugarije Afrika.

Gusa rero, Trump na Biden ntibabona Afrika kimwe. Aba basesenguzi bibuka ukuntu mu 2018 Trump yigeze kwita Afrika na Haiti, nayo ituwe n’Abirabura.

Yaba yarabyise ikintu kimeze “nk’ibihugu by’amaziranyoki.” Michael Walsh ni umushakashatsi kuri Afrika mu kigo cy’ubushakashatsi mu bya politiki mpuzamahanga cyitwa “Foreign Policy Research Institute” gifite icyicaro gikuru mu mujyi wa Philadelphia, muri leta Pennsylvania, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Afrika.

“Ni byo byaramamaye ko yakoresheje bene icyo gitutsi, nyuma agerageza gukurikiza politiki yo kwita ku bibazo bikomeye byo muri Afrika, nk’iby’umutekano, no kubishakira umuti. Ariko mu by’ukuri ntibyari imigambi yaguye, ireba kure.”

Ku rundi ruhande, Biden yagerageje kwita ku bufatanye n’Afrika bushingiye ku ndangagaciro z’impande zombi.

Ariko byatwikiriwe na politiki ya guverinoma ye kuri Isiraheli n’ingufu yashyize mu bikorwa byo gukumira igihagararo cy’Uburusiya muri Afrika n’ukuntu bugenda buyiyegereza kurusha.

Cameron Hudson ni umushakashatsi kuri Afrika mu kigo cyitwa “Center for Strategic and International Studies” cya hano I Washington D.C., umurwa mukuru wa Leta zunze ubumze z’Afrika.

“Abanyafrika babona neza ibirenze hirya politiki z’Amerika muri Afrika. Urugero: intambara mu Burasirazuba bwo Hagati, intambara yo muri Gaza n’inkunga Amerika iha Isiraheli, cyangwa se ibyo Amerika isaba ibihugu by’Afrika byo kudacudika n’Uburusiya. Babona neza icyo kintu cy’indimi ebyiri muri politiki za guverinoma ya Biden. Ntibikurura ubucuti n’Afrika.”

Abasesenguzi basobanura ko izi politiki z’Amerika zigabanya igihagararo n’igitinyiro cyayo muri Afrika. Ari byo uzatorwa, yaba Biden yaba Trump, agomba kuzareba. Ni ko Cameron Hudson abibona.

“Bizaba ngombwa ko perezida w’Amerika mushya arwanya ukuntu Amerika igenda itakaza akarenge ku mugabane w’Afrika, atirengagije ukuntu ibihugu by’Afrika bigenda birushaho kurengera uburenganzira bwabyo bwite no guhuza imvugo imwe mu ruhando mpuzamahanga.”

Biden na Trump ntibabona Afrika kimwe, ariko bafite icyo bahuriye: abategarugoli babo basuye Afrika mu bihugu bya Kenya, Namibiya, Misiri na Malawi.

Perezida Biden yohereje kandi Visi-Perezida we, Kamala Harris muri Ghana, Tanzaniya na Zambiya. Ariko bo bombi ntawigeze ajya muri Afrika ari umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. (VoA)

Cameron Hudson ni umushakashatsi kuri Afrika mu kigo cyitwa Center for Strategic and International Studies.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *