Rwanda: Ikimoteri cya Nduba cyabonye abiyemeje kucyubaka bushya

0Shares

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC cyavuze ko kigiye gutangira kubaka bundi bushya Ikimoteri cya Nduba bitewe n’uko imyanda ikimenwamo yarenze ubushobozi bwacyo.

Iyo ugeze ku kimoteri cya nduba ubona ko imyanda ihamenwa, abacunga imyanda imenwa muri iki kimoteri bagerageza kuyicunga kugira ngo idateza ingaruka kubaturage.

Gusa ariko abaturage bavuga ko hari ubwo imvura ingwa ikamanura amazi agiturukamo ku musozi wa Gatunga uhakikije.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze w’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, nabo iki kibazo baherutse kukibaza ubuyobozi bwa WASAC nk’abashinzwe gucunga iki kimoteri.

Mu rwego rwo kugikemura ndetse n’ibindi bikihagaragara, Umuhumuza Gisele avuga ko iki kimoteri kigiye kwagurwa kandi ko inyigo yarangije gukorwa.

Ikimoteri cya Nduba kugeza ubu kiri kubuso bwa Hhegitari zirenga 70, mu gutunganya imyanda ikimenwamo, ubu hari umushinga urimo kugeragezwa ahaguzwe imashini izajya iyivangura ku buryo ishobora gutangira gukora ifumbire y’imborera yajya yifashishwa mu bikorwa by’ubuhinzi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *