Rusizi: 100 bakuwe ahashobora gushyira Ubuzima bwabo mu Kaga

0Shares

Imiryango 100 imaze kwimurwa muri 240 ituye mu nkengero z’Imigezi ya Rubyiro na Cyagara mu Murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi aho byagaragaye ko hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage batarimurwa barifuza ko byakorwa bwangu kuko iyi migezi yuzura itunguranye, ikabangiriza bikomeye.

Umugezi wa Cyagara unyura munsi y’Umusozi wa Muko na wo uherutse gutenguka ndetse ubu ukaba uri hafi yo kugera mu mazi y’uyu mugezi.

Abaturage begereye Umugezi wa Cyagara bavuga ko umaze kuzura cyane inshuro enye ndetse buri uko bibaye usenyera abawuturiye.

Umugezi wa Rubyiro na wo hari igihe wuzura mu masaha y’ijoro nk’uko ubushize byagenze bagatungurwa.

Iyi migezi uko ari ibiri inyura mu Murenge wa Bugarama iri ku rutonde rw’iherutse kwerekanwa n’Ikigo gishinzwe Imicungire y’Amazi mu Rwanda ko kubera imvura nyinshi mu minsi iri imbere ishobora kuzuzura ikaba yashyira mu kaga ubuzima bw’abayituriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko ubuyobozi bwahise butangira kwimura abayituriye.

Mu Bugarama, imiryango 244 ni yo yabaruwe ko igomba kwimurwa bidatinze kuko ituye neza ku nkengero z’imigezi ya Rubyiro na Cyagara.

Kugeza ubu hamaze kwimurwa 100 muri yo, ariko abatarimurwa na bo barifuza ko byakwihutishwa kuko bafite impungenge z’ubuzima bwabo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *