Abakorera mu gakiriro ka Rusizi baravuga ko babangamiwe no kuba aho bakorera nta bikorwaremezo bihagije bihari nk’amashanyarazi, inyubako nke nazo zishaje ku buryo batabona aho bashyira ibyo bakoze.
Inyubako hafi ya zose ziri muri aka gakiriro ni imbaho kandi zishaje uretse igice kimwe gito cyane.
Abahakorera bagaragaza ko ari imbogamizi ikomeye kuko iyo imvura iguye ibikoresho byabo byangirika.
Aka gakiriro gakoreramo abantu bagera muri 200, nyamara ariko ngo hari benshi batarazamo kuko ari hato cyane n’abarimo barabyigana.
Kuri bo ngo babona atari agakiriro kajyanye n’aho Umujyi wa Rusizi ugeze uvugururwa, bakifuza ko babona agakiriro gasobanutse kabafasha gukora neza nta bihombo.
Habiyaremye Emmanuel umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ishoramari mu Karere ka Rusizi, avuga ko habaye ikibazo cy’ingengo y’imari yo gukora phase ya kabiri irimo ibikorwa bikomeye birimo inyubako nziza n’ibindi, akaba asobanura uko bizakorwa mu igenamigambi rirambye ry’imyaka 5.
Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko aka gakiriro kugira ngo kubakwe neza byatwara amafaranga y’amanyarwanda ari hejuru ya miliyari ari yo mpamvu bidahita bikorwa ako kanya. (RBA)