Kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola hatangiye Irushanwa rya Shampiyona ny’Afurika ya ‘Swimming & Open Water’ iri gukinwa ku nshuro ya 16.
Muri iyi Shampiyona izanatanga Itike y’Imikino Olempike ya Paris 2024, Ikipe y’Igihugu yaserutse mu kiciro cy’abari n’abategarugoli, muri 100M Freestyle.
Uwase Umuhoza Lidwine na Mugabo Liban Aragsan bakinnye muri Heat ya 1 yari igizwe n’Abakinnyi 8.
Muri iyi Heat, Uwase Umuhoza Lidwine yabaye uwa 2 akoresheje Umunota, Amasegonda 13 n’iby’ijana 48.
1/3: Our National Swimming Team kicks successful the African Swimming & Open Water Championships in Luanda, #Angola.
For 100M Freestyle Women’s, Uwase Umuhoza Lidwine finished 2nd (1’13"48"') and Liban Aragsan Mugabo 3rd (1’15"48"') in Heat 1 which consisted of 8 Swimmers. #RwOT pic.twitter.com/9mThHVRSpl
— Rwanda Swimming Federation (@RwandaSwimming) April 30, 2024
Mugabo Liban Aragsan yabaye uwa 3, akoresheje Umunota, Amasegonda 15 n’iby’ijana 48.
Iyi Heat yegukanywe n’Umunya-Maroke, Inass Allaoui wakoresheje Umunota, Isegonda n’iby’ijana 12.
Nyuma y’Ikiciro cy’abari n’abategarugoli, hakurikiyeho ikiciro cy’abagabo.
Muri iki kiciro, Ikipe y’Igihugu yari ihagarariwe na Oscar Cyusa PEYRE MITILLA ndetse na Niyibizi Cédrick.
1/2: For the Men's category, Oscar Cyusa PEYRE MITILLA won the Heat 1 of 100M Freestyle after timed 54”03”’ followed by Niyibizi Cédrick with 56”65”’.@pgirimbabazi @Captain__Aqua @WorldAquatics @Africa_Aquatics @Rwanda_Sports @RwandaOlympic @RwandainAngola @AuroreMimosa pic.twitter.com/68GhtB6Tdc
— Rwanda Swimming Federation (@RwandaSwimming) April 30, 2024
Muri iki Kiciro cya 100M Freestyle muri Heat ya 1, yegukanywe na Oscar Cyusa PEYRE MITILLA akoresheje Amasegonda 54 n’iby’ijana 03, akurikirwa na Niyibizi Cédrick wakoresheje amasegonda 56 n’iby’ijana 65.
Nyuma ya 100M Freestyle, Irushanwa ryakomereje muri 800M.
Muri iki kiciro, Ikipe y’Igihugu yari ihagarariwe na iradukunda Eric na Byiringiro Christian.
3/3: For 800M Freestyle Men’s Category, Iradukunda Eric timed 10 minutes, 12 seconds and 79”’, while Byiringiro Christian timed 11 minutes, 06 seconds and 28”’.@pgirimbabazi @Captain__Aqua @WorldAquatics @Africa_Aquatics @Rwanda_Sports @RwandaOlympic @Radiorwanda_RBA pic.twitter.com/wbp2vffmAi
— Rwanda Swimming Federation (@RwandaSwimming) April 30, 2024
Iradukunda Eric, yakoresheje Iminota 10, Amasegonda 12 n’iby’ijana 79, mu gihe Byiringiro Christian yakoresheje Iminota 11, Amasegonda 06 n’iby’ijana 28.
Iri Rushanwa riri gukinirwa muri Pisine ya Alvalade muri Swimming ndetse na Mussulo Island muri Open Water.
Muri iri Rushanwa, u Rwanda rwajyanye Abakinnyi 8 bagizwe na: NIYIBIZI Cédrick, Cyusa MITILLA PEYRE Oscar, IRADUKUNDA Eric, IRANKUNDA Isihaka, NYIRABYENDA Neema, MUGABO Aragsan Liban, BYIRINGIRO Christian na UMUHOZA UWASE Lidwine.
Amafoto