Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mohamood Noordin Thabani ufite ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Victoriya muri Uganda, yafashe icyemezo cyo guhagarika uburobyi abanza kurohora imibiri y’Abatutsi ayishingura mu cyubahiro.
Uyu mugabo avuga ko ibi bikorwa yabikoraga adatekereza ko igihe kizagera ubuyobozi bw’u Rwanda bukamushimira ku bw’ibi bikorwa.
Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda yabaga, imibiri yabo igatabwa muri Nyabarongo, itarariwe n’ingona, amafi, inkongoro n’ibindi, hari iyageze ku nkengero zitandukanye z’iki kiyaga.
Icyo gihe igice cy’iki kiyaga ku ruhande rwa Uganda, Umugande ufite amamuko muri Asiya, Mohamood Noordin Thabani niwe wagenzuraga ibikorwa by’uburobyi bw’amafi.
Akibona ko imibiri yari imaze kuba myinshi yategetse abarobyi be guhagarika ibikorwa byo kuroba bityo atanga itegeko ko umurobyi wese uzajya arohora umubiri umwe azajya ahabwa amadorari 20.
Mohamood Noordin Thabani avuga ko ku ikubitiro bitari byoroshye gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi yarerembaga muri iki kiyaga aho imwe n’imwe yari yaratangiye kwangirika.
Yagize ati “Kwegeranya ibice by’umuntu wapfuye ukabishyingura, ni ikintu gikomeye atari ukuvuga iba bishwe muri Jenoside ahubwo ko gushyingura aho ariho hose ni ibintu biba bikomeye cyane. Ni ibintu biva mu masengesho kuko ndahamya ko atari ubwenge dufite. Mu mazi akenshi umubiri w’umuntu wapfuye ntabwo upfa kwangirika, ariko ukurikije igihe iyi yari imaze mu mazi yari yatangiye kwangizwa n’ibikoko.”
Mu mezi make Jenoside igihagarikwa n’ingabo zari iza RPA, ngo yakiriye itsinda ry’abari bavuye mu Rwanda maze bamusaba ko yabaha iyi mibiri ikajya gushyingurwa mu Rwanda.
“Hari itsinda ryaturutse mu Rwanda mu mezi make nyuma ya Jenoside hanyuma bajya ku mva ariko njye nari nibereye hano, bavuye Kansesero baza hano kundeba bangezaho ubutumwa buvuye mu Rwanda ndetse banambwira ko baje gufata imibiri yose ishyinguye hano bakayijyana mu Rwanda. Ndababaza nti kubera iki? narababujije hanyuma ndadabwira nti mubarekere aha baruhukiye mu mahoro.”
Igitekerezo cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe bagatabwa mu nzuzi imibiri yabo ikaruhukira muri Victoriya, Mohamood Noordin Thabani yakigize ashingiye ku bihe by’icuraburindi byari biri kuba mu Rwanda dore ko mbere ngo yari yaragize amahirwe yo kubonana n’abari abasirikare bakuru mu ngabo z’inkotanyi zikiba Uganda.
Kugeza ubu Mohamood Noordin Thabani yagize uruhare rwo gushyinguza mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bakuwe mu kiyaga cya Victoriya isaga ibihumbi 10, ishyinguye mu nzibutso za Lambu, Kansesero na Ggolo ndetse inzibutso zihari akaba ariwe uzitaho mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Ukwakira mu mwaka wa 2023 nibwo Mohamood Noordin Thobani hamwe n’abandi bantu batandatu bashyizwe mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu n’ubwo we atigeze ahanoneka imbona nkubone. Ubwo yashyikirizwaga icyemezo cy’ishimwe n’umudari w’umurinzi w’Igihango na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Ltd Colonel Joseph Rutabana, Noordin yavuze ko yatunguwe n’iri shimwe.
Ashingiye ku bahakana bakanapfobya Jenoside, Mohamood Noordin Thabani avuga ko ukuri kutazasibwa n’ibinyoma by’abapfobya Jenoside bakigaragara hirya no hino ku Isi.
Thobani yavukiye mu gihugu cya Uganda mu 1945, mu bikorwa by’ubumuntu byamuranze kandi u Rwanda n’abanyarwanda batazibagirwa uretse gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Uganda, muri 2018 mu bikorwa byo kwibuka yatanze inkunga y’amagare 50 yahaye abarokotse jenoside b’i Rukumberi mu Karere ka Ngoma. (RBA)