Kwibuka30: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko amarangizarubanza ya Gacaca yashyirwa mu bikorwa

0Shares

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite imitungo yangijwe n’iyasahuwe mu gihe cya Jenoside basabye ko amarangizarubanza bafite yashyirwa mu bikorwa bakishyurwa imitungo yabo.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko imanza zisaga 5000 zaciwe n’Inkiko Gacaca ari zo zisigaye zitararangizwa.

Karigirwa Godelive utuye mu Murenge wa Rusororo yangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse abamusahuye baje guciribwa imanza n’Inkiko Gacaca bategekwa kwishyura ibyo basahuye.

Hashize imyaka igera kuri 14 afite impapuro z’amarangizarubanza ariko ntarishyurwa.

Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ushima akazi kakozwe n’Inkiko Gacaca.

Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, yatanze icyizere ko n’imanza zitarangiye inkiko zizazirangiza.

Ku barangirijwe imanza bavuga ko byabafashije kuzamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo n’ababahemukiye.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko hari gukorwa ibishoboka byose n’imanza zisaga gato ibihumbi 5 zirangizwe.

Umuyobozi w’Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mugabo Frank, yemeza ko bari gufatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kurangiza izi manza.

Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirarangizwa ari miliyoni 1 n’ibihumbi 492 na 652 mu gihe izitararangira ari 5.416.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *