Muri Amerika habonetse Ubwirakabiri budasanzwe

0Shares

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Leta zimwe na zimwe zaraye zibayemo ubwirakabiri, aho ukwezi kwitambika hagati y’isi n’izuba.

Kuva muri Leta ya Texas, ukagera muri Leta ya Maine mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’Amerika, abaturage batari bake bari bamaze iminsi barahigiye kureba ubu bwirakabiri aho ukwezi gupfuka izuba ku isi hakagaragara umwijima.

Hirya no hino aho abantu amaso bari bayahanze mu kirere bambaye lunettes zirinda imirasire yangiza amaso bagumye kohereza amafoto na Videwo ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, berekana uko ikerere kimeze.

Abatari bake bari bakoze ingendo ndende bava aho batuye berekeza mu bice byari byavuzwe n’abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure ko ari byo biri bugaragaremo ubwirakabiri bwuzuye aho ukwezi gupfuka izuba ryose ntihagire agace gatanga umucyo ku isi kaboneka.

Mu ma saa cyenda n’igice ku isaaha ya Washington DC ubwo ukwezi kwapfukaga izuba ryose, humvikanye urusaku rw’abatangara bishimira ko bashoboye kubona ubwo bwirakabiri bw’imbonekarimwe.

Ubwirakabiri nkubu bwaherukaga kuba mu Majyaruguru y’Amerika mu mwaka wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *