Tennis: Kamil Majchrzak yegukanye Irushanwa ATP Challenger mu mukino wa nyuma wakurikiranywe na Perezida Kagame

0Shares

Umunyapolonye, Kamil Majchrzak w’Imyaka 28 y’amavuko, yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya ATP Challenger Tour ryari rimaze Icyumweru rikinirwa mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Umunya-Argentine, Marco Trungelliti amaseti 2-0 (6-4, 6-4).

Uyu mukino wari uryoheye amaso wabereye ku Bibuga bya Kigali Tennis Ecology, wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul n’Umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Hari kandi Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis muri Afurika, Jean Claude Talon, Umuyobozi wa ATP Challenger, Eric Lamquet, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, ikirangirire muri Tennis no kuririmba, Yannick Noah, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi n’abandi.

Kwegukana iri Rushanwa, Kamil yahise yandikisha umubare w’amarushanwa atanu amaze kwegukana.
Ni iryambere kandi yari atwaye nyuma yo kumara amezi 13 yarahagaritswe azira gukoresha Imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Kamil araguma i Kigali ategereje gukina irindi rushanwa naryo rya ATP Challenger ritangira ku wa mbere tariki ya 04 Werurwe kugeza ku ya 10 Werurwe 2024.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Kamil Majchrzak yagize ati:“Nejejwe no kuba negukanye iri Rushanwa by’umwihariko kuba mbikoze ndi i Kigali. Ndashimira abariteguye n’Abanyarwanda batahwemye kutuba inyuma muri iki Cyumweru”.

Yunzemo ati:“Icyumweru maze mu Rwanda cyaranyuze, bityo n’Irushanwa ryo mu Cyumweuru gitaha nzarikina ntagisibya”.

Uretse Kamil wegukanye iri rushanwa mu bakina ku giti cyabo, Max Houkes na Clément Tabur baryegukanye batsinze Pruchya Isaro ukina afatanyije Christopher Rungkat amaseti  6-3, 7-6(4).

Ni ku nshuro ya mbere Irushanwa ryo ku rwego nk’uru ryari ribereye mu Rwanda, by’umwihariko no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, kuko ryahaherukaga mu 1990.

Amafoto

President Paul Kagame and First Lady watched the final of  of the Rwanda Challenger 50 Tour tournament on Saturday, March 2. Courtesy
President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame join Rwanda Challenger 50 Tour week 1 champion Kamil Majchrzak and finalist Marco Trungelliti for a group photo. The Pole won the final in two sets 6-4, 6-4. courtesy
Sports Minister Aurore Mimosa Munyangaju hands over the trophy to Rwanda Challenger 50 Tour champion Majchrzak
Kamil Majchrzak won the first week of the Rwanda Challenger 50 Tour tournament on Saturday, March 2. Courtesy
French former tennis star Yannick Noah speaks during the closing ceremony of Rwanda Challenger 50 Tour week 1 on Saturday-courtesy
Champion Majchrzak
Trungelliti had a tough opponent in Majchrzak who beat him 6-4, 6-4 to claim the Rwanda Challenger 50 Tour week 1 final-courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *