Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita nku biribwa (PAM) riratangaza ko ririmo kubona amakuru ko hari abantu bicwa n’inzara muri Sudani.
Ni mu gihe umubare w’abarembejwe n’ikibazo cy’inzara wikubye kabiri mu mwaka umwe ushize bitewe n’intambara yahagaritse imfashanyo zigoboka abasivili.
PAM yasabye ingabo za Leta n’iza Rapid Support Forces (RSF) zayigometseho gutanga agahenge imfashanyo z’ibiribwa zikabasha kugera ku bantu bagera hafi muri miliyoni 18 bugarijwe n’inzara.
Abo, barimo abagera kuri miliyoni 5 bameze nabi cyane babarizwa ahanini mu bice intambara yazahaje kuruta ibindi.
Mu itangazo PAM yashyize ahagaragara yatangaje ko ibasha gutanga imfashanyo ku muntu umwe mu icumi bayikeneye mu turere twa Khartoum, Darfur na El Gezira aho ingabo za RSF ziheruka kugaba ibitero.
Intambara yo muri Sudani yatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize hagati y’ingabo za Leta n’iza RSF zayigometseho ishingiye kuri gahunda yo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivili
Impande zombi zari zisangiye ubutegetsi n’abasivili nyuma y’uko Omar al-Bashir wari perezida ahiritswe ku butegetsi mu 2019. Ibiganiro bigamije kurangiza intambara mu nzira y’amahoro kugeza ubu ntacyo byatanze.
PAM iravuga ko igerageza gushakisha uko yakwizezwa umutekano kugira ngo ishobore kugoboka abaturage ba El Gezira biganjemo abahahungiye bavuye i Khartoum. (Reuters)