Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, nibwo hamenyekanye Inkuru y’incamugongo, y’uko Mpyisi yavuye mu Buzima.
Iyi nkuru yagiye hanze binyuze ku Mbuga Nkoranyambaga, gusa THEUPDATE yakoze iyi nkuru abo mu Muryango we bataragira icyo babivugaho.
Mu mpera z’Umwaka ushize, hagiye hanze amakuru y’uko uyu Musaza yatabarutse, gusa, Umuryango we wabyamaganiye kure, binyuze ku butumwa bwashyizwe ku rubuga Nkoranyambaga rwa X, na Diana Mpyisi, Umwuzukuru wa Nyakwigendera, Pasiteri Ezra Mpyisi.
Nk’uko Wikipediya ibigaragaza, uyu Mukambwe yari yaravutse mu 1922, gusa, mu bihe bitandukanye yakunze kuvuga ko nawe atazi igihe nyacyo yavukiye.
Wikipediya igaragaza ko Mpyisi yavukiye i Nyanza ku Ngoma y’Umwami Yuhi 5 Musinga.
Avuga ko mpamvu itazi igihe nyacyo yavukiye, Mpyisi yavuze ko mu gihe yavutsemo babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muri iyo minsi.
Abyiruka, mu gihe cy’Ubugimbi, Umwami Mutara wa III Rudahigwa yari ku Ngom.
Mpyisi yabaye umwe muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mu Ishuri mu bihe bye.
Yize Amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda rw’icyo gihe, aza gukomereza amashuri ye muri Kaminuza yo muri Zimbabwe y’Abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura Impamyabumenyi muri Tewolojiya.
Mu 1944, Mpyisi yavuye mu kiciro cy’ingaragu ajya mu kiciro cy’abubatse Ingo.
Yibarutse abana 8, barimo abahungu 7 n’umukobwa 1. Atabarutse yari afite Abuzukuru 15 n’Abuzukuruza 2.
Mu mwaka w’1959, nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa, Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo ijyanye n’Itorero ry’Abadivantisti.
Muri ibyo bihe, yubakishije Amashuri, yigisha na Bibiliya mu bihugu birimo Uburundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu 1992, Mpyisi n’Umuryango we bagarutse mu Rwanda.
mu 1996, yatangije Kaminuza yigenga ry’Abadivantitsi nyuma atangiza Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.
Imana imwakire mu Bwami bwayo, Umuryango mugari wa THEUPDATE wifurije Umuryango n’Inshuti ze gukomera muri ibi bihe bitoroshye.