Ubwongereza bwahaye u Rwanda izindi miliyoni 100 z’amapawundi (angana na miliyari 156Frw) uyu mwaka, bijyanye n’amasezerano yabwo yo kwimurira mu Rwanda abasaba ubuhungiro nk’uko Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru kibivuga.
Izo miliyoni zatanzwe muri Mata (4) uyu mwaka, nkuko byavuzwe n’umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru wo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza, mu ibaruwa yandikiye abadepite.
Ni nyuma yuko mu mwaka ushize Ubwongereza bwari bwahaye u Rwanda miliyoni 140 z’amapawundi (miliyari 219Frw) yo mu ntango, yo kwitegura kwakira abo basaba ubuhungiro.
Sir Matthew Rycroft, uwo mukozi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko byitezwe ko u Rwanda ruhabwa izindi miliyoni 50 z’amapawundi (miliyari 78Frw) mu mwaka utaha.
Uku guhishura ibi kubaye nyuma y’amasaha Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak asezeranyije “kurangiza akazi” ko kubyutsa iyi gahunda, nyuma yuko uwari minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe abinjira n’abasohoka yeguye muri iki cyumweru.
Iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro, mu rwego rwo guca intege abantu bambuka umuhora wa Channel wo mu Bwongereza bari mu mato matoya, yatangajwe bwa mbere muri Mata mu 2022 n’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.
Ariko iyi gahunda yakomeje gutinzwa n’ibirego byo mu nkiko, ndetse kugeza ubu nta basaba ubuhungiro bari bagera mu Rwanda bavuye mu Bwongereza.
Kugeza ubu byari bizwi ko leta y’Ubwongereza yahaye u Rwanda nibura miliyoni 140 z’amapawundi zijyanye n’iyi gahunda. Mbere, Sir Matthew yari yaranze guhishura imibare mishya, avuga ko abaminisitiri bafashe icyemezo cyo kujya batangaza ikiguzi cy’iyo gahunda ku mwaka.
Ariko ibaruwa yatangajwe ku wa kane yandikiye Dame Diana Johnson, umukuru w’akanama k’ibibazo by’imbere mu gihugu, na Dame Meg Hillier, umukuru w’akanama k’imikoreshereze y’imari ya leta, Sir Matthew yahishuye umubare w’amapawundi iyo gahunda imaze gutwara Ubwongereza kugeza ubu.
Sir Matthew yashimangiye ko ayo mapawundi y’inyongera Ubwongereza bwahaye u Rwanda nta ho ahuriye n’amasezerano mashya ibihugu byombi byashyizeho umukono muri iki cyumweru, ajyanye n’igerageza rya leta y’Ubwongereza ryo kuvugurura iyo gahunda, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwanzuye mu kwezi gushize ko inyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ntiyavuze mu buryo burambuye icyo ayo mafaranga azakoreshwa, ariko yavuze ko azakoreshwa mu iterambere ry’ubukungu ry’u Rwanda.
Ayo mafaranga yandi yahawe u Rwanda ubwo Suella Braverman yari akiri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, nubwo inshuti ze zivuga ko gutangwa kwayo kwemejwe (kwahawe uruhushya) na minisitiri w’intebe.
Ishyaka rya Labour, rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko ibi byahishuwe by’ikiguzi cy’inyongera kuri iyo gahunda “ntibishobora kwiyumvishwa”.
Yvette Cooper, wo mu ishyaka rya Labour, ukurikiranira hafi imikorere ya minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yongeyeho ati:
“Ni izindi sheke [cheques] zingahe ziriho ubusa [zo kwiyuzurizaho amafaranga umuntu ashaka] Rishi Sunak azandika mbere yuko abo mu ishyaka rya Conservative [riri ku butegetsi] bavugisha ukuri ko iyi gahunda ari urwenya rwuzuye?”
- ‘Uyu mushinga w’itegeko nta cyo uzageraho’
Mbere yaho ku wa kane, Minisitiri w’intebe Sunak yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yashishikarije abadepite bo mu ishyaka arimo rya Conservative gushyigikira iyi gahunda ye.
Minisitiri w’intebe Sunak yabivugaga hashize umunsi umwe Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Robert Jenrick, yeguye ku mirimo ye kubera iyi gahunda ivuguruye ya leta y’Ubwongereza, yemeza ko nta cyo izageraho.
Sunak yashimangiye ko iri tegeko rishya ryihutirwa ryasobanuye ko guverinoma izarangiza “gusiragizwa n’ibirego byo mu nkiko” bijyanye no kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro.
Uyu mushinga w’itegeko utegeka abacamanza b’Abongereza gufata u Rwanda nk’igihugu gitekanye, ndetse uha abaminisitiri ububasha bwo kwirengagiza ibice (sections) by’amategeko y’uburenganzira bwa muntu (Human Rights Act).
Ariko ntabwo uyu mushinga w’itegeko ugeza ku kubemerera kwirengagiza amasezerano y’Uburayi y’uburenganzira bwa muntu (European Convention on Human Rights), nkuko bamwe mu bahezanguni bo mu ishyaka rya Conservative bo bari babisabye.
Uyu mushinga w’itegeko witezwe kurwanywa n’abadepite bo mu bice bitandukanye by’ishyaka rya Conservative, ubwo uzaba ugaruwe mu nteko ishingamategeko mu cyumweru gitaha.
Mbere yaho ku wa kane, Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yongeye gusubiramo ko uyu mushinga w’itegeko uzananirwa “guhagarika amato”, asaba ko guverinoma yitandukanya byuzuye n’amategeko mpuzamahanga.
Umurimo wo kunyuza uwo mushinga w’itegeko mu nteko ishingamategeko, ni uwa Michael Tomlinson, ku wa kane wagenwe nka Minisitiri ushinzwe abimukira banyuranyije n’amategeko.
Azakorana na Tom Pursglove, Minisitiri ushinzwe abimukira bakurikije amategeko, nyuma yuko Minisitiri w’intebe Sunak aciyemo kabiri minisiteri yayoborwaga na Jenrick weguye ku mirimo ye.