Umuyobozi wa APR FC yakomoje ku hazaza ha “Thierry Froger” ukomeje gusabirwa n’abafana guhambirizwa

0Shares

Nyuma y’ibimaze iminsi bitangazwa n’abafana icyarimwe n’abakunzi b’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, basabira Umutoza w’Umufaransa Thierry Froger umaze Amezi 4 gusa muri iyi kipe ko yakwirukanwa, kuri iyi nshuro ubuyobozi bwatangaje aho buhagaze kuri ibi bivugwa.

Mu kiganiro kihariye yahaye Itangazamakuru kuri uyu wa Kane nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati ya Kampani igurisha imikino izwi nka Gorilla Games n’abategura Shampiyona y’u Rwanda na Ferwafa, Umuyobozi wa APR FC Lt. Col Richard Karasira wari witabiriye uyu muhango nk’umwe mu bagize Akanama gafute mu nshingano imikino ya Shampiyona, yashimangiye ko Umutoza Thierry Froger azasoza amasezerano y’Umwaka yasinyanye n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ati:“Umutoza turamwishimiye kuko ni uwa mbere muri shampiyona, mu mezi 4 cyangwa 5 ntabwo yaba ahinduye ikipe ngo anamenye byose ku bakinnyi be. Hari indi kipe mwari mwabona iturusha bigaragara. Ntabwo umutoza umumenya mu Mezi 3, ntituri ikipe ibyuka ikirukana umutoza. Tugomba kumuha umwanya, afite amasezerano y’Umwaka kandi azawutoza awurangize”.

Muri iki kiganiro, yaboneyeho gutangaza ko nta kibazo kiri hagati y’abakinnyi barimo Shaiboub & Bindjeme n’umutoza. Impamvu bamwe badakina ni amahitamo y’umutoza.

Ati:“Nta mutoza wakwifuza gutsindwa, ibyo akora byose atekereza ko ari ibisubizo, amahitamo ye ni amahitamo tekiniki”.

Abakunzi ba APR FC bafite ishingiro ryo kwikoma “Thierry Froger” ?

Thierry Froger amaze kunganya imikino 6 muri 13 ya shampiyona amaze gukina.

Muri shampiyona yo mu 2019, APR FC yayinganyijemo imikino 9 kuri 30 yakinnye.

APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma y’imikino 13, ikaba irusha mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports inota 1 iri ku mwanya wa kabiri.

APR FC niyo kipe ifite ubwugarizi bukomeye kuko imaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 13 ya shampiyona.

Bivuze ko yinjizwa igitego ku mpuzandengo ya 0,5 ku mukino.

Rayon Sports iyigwa mu ntego n’ibitego 9 imaze gutsindwa, ikaba ibarirwa impuzandengo y’igitego0,69 ku mukino.

APR FC niyo kipe rukumbi itaratsindwa umukino muri shampiyona, ikaba ikurikirwa na Rayon Sports yatsinzwe umwe.

AR FC Ni iya kabiri yo na Rayon Sports mu gutsinda imikino myinshi (7).

Zikagubwa mu ntege na Musanze FC na Police FC zatsinze imikino myinshi (8).

APR FC na Gorilla FC, nizo zimaze kunganya imikino myinshi (6) muri shampiyona.

Imaze gutsinda ibitego 16, ubisatirizi bwayo buza ku mwanya wa (5) muri shampiyona nyuma y’ubwa Rayon Sports FC imaze gutsinda (20), Bugesera FC (19), Police FC (18) na Musanze FC (17).

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *