Nyuma y’Imyaka ibiri n’Amezi 8, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye kubona intsinzi.
Iyi ni iyo yaraye ikuye imbere ya Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa kabiri mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique.
Amavubi yaraye atsinze ibitego 2-0 byatsinze na Nshuti Innocent ku munota wa 12 ku mupira yahawe na Byiringiro Lague, n’icya Mugisha Gilbert ku munita wa 28 ku mupira yahawe na Mutsinzi Ange.
Uyu mukino wo mu itsinda rya gatatu, waraye ubereye kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.
Umutoza wa Amavubi, Umudage Frank Spittler yinjiye muri uyu mukino yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi banganyije na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa mbere wakinwe mu Cyumweru gishize.
Izi mpinduka ni Olivier Niyonzima na Kevin Muhire, basimbuye Bonheur Mugisha na Hakim Sahabo.
Ni impinduka zahesheje Amavubi kuyobora umukino mu minota 30 ya mbere y’umukino.
N’ubwo mukino wahiriye Amavubi, watangiriye mu Mvura nyinshi nyuma y’iyaguye hafi Isaha ngo umukino utangire.
Ku ikubitiro, ku munota wa 6 gusa w’umukino, Amavubi yari agiye kunyeganyeza inshundura, ariko umupira Muhire Kevin yahaye Mugisha Gilbert ugarurwa na Aubrey Modiba.
Nyuma yo guhanahana umupira hagati ya Ombolenga Fitina na Byiringiro Lague, Lague yawucomekeye Mugisha n’umutwe, nawe ahita anyeganyeza inshundura, abafana bari binshwe n’Imbeho muri Sitade Huye basimbukira mu birere.
Ku munota wa 14 nyuma y’iminota 2 gusa Amavubi anyeganyeje inshundura, Nshuti Innocent yabuze amahirwa yo kunyeganyeza inshudura ku nshuro ya kabiri, ariko Ronwen Williams amubera ibamba.
Iminota yabanjirije igitego cya kabiri cy’Amavubi, yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rw’u Rwanda binyuze mu bakinnyi barimo; Nshuti, Lague Byiringiro na Mugisha, gusa ubwugarizi bwa Afurika y’Epfo bukahaba ibamba.
Ku munota wa 28 w’umukino, Ange Mutsinzi yakebeye umupira Gilbert Mugisha wawakiriye neza nawe akunyuguza myugariro Bongokhule Hlogwane, ahita anyeganyeza inshundura za Bafana Bafana ku nshuro ya kabiri.
Nyuma y’iki gitego, ku munota wa 35 w’umukino, Afurika y’Epfo yabonye amahirwe yo kwishyura igitego muri bibiri yari yatsinzwe, ariko myugariro Mutsinzi Ange atabara umupira wari ugiye guterwa na Themba Zwane.
Uko umukino wakomezaga kwegera umusozo w’igice cya mbere, ni ko ihangana ryari rikomeye hagati ya myugariro w’i Bumoso ku ruhande rw’Amavubi, Emmanuel Imanishimwe na kizigenza wa Afurika y’Epfo, Percy Tau.
Igice cya mbere cyasojwe Amavubi yotswa igitutu, gusa ntacyo byatanze kuko yakomeje kwihagararaho.
Iminota 45 y’igice cya kabiri, yatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Umutoza Spittler yinjiza mu kibuga Patrick Sibomana wasimbuye Lague Byiringiro.
Ni nako byagenze kuri Hugo Broos wa Afurika y’Epfo, kuko yinjije mu kibuga rutahizamu Zakhele Lepasa wasimbuye Hlogwane.
Amakipe yombi yagitangiye akina umukino wegeranye, ari nako acungana ku jisho.
Ku munota wa 60 w’umukino, Amavubi yongey gukora impinduka, yinjiza mu kibuga Hakim Sahabo wasimbuye Kevin Muhire mu rwego rwo gufasha ba rutahizamu kubona imipira.
Umunota wa 70 waranzwe n’amahirwe akomeye ku ruhande rw’u Rwanda, nyuma y’uko Emmanuel Imanishimwe ahaye umupira mwiza kapiteni Djihad Bizimana, gusa arekuriye urutambi mu izamu rya Afurika y’Epfo, Umunyezamu Ronwen Williams amubera ibamba.
Nyuma y’iminota 5 ibi bibaye, Bienvenue Mugenzi yasimbuye Innocent Nshuti, mu gihe nyuma y’iminota 3, Claude Niyomugabo yasimbuye Mugisha Gilbert.
Akigera mu kibuga, Niyomugabo yari ahaye amahirwe Tau yo kwishyura, ariko Mutsinzi wari wakurikiye akiza izamu.
Iminota yakurikiyeho yaranzwe no kwihagararaho kw’Amavubi ku gitutu yotswaga na Bafana Bafana.
Iminota 90+4 ishize, Umusifuzi w’uyu mukino, Amin Mohammed Omar yahushye mu Ifirimbi yemeza ko Amavubi yegukanye amanota 3 n’intsinzi ya mbere kuri iki kibuga yakiniragaho kuva mu 2018.
Iyi ntsinzi yahesheje Amavubi kuzageza muri Kamena y’Umwaka utaha w’i 2024 iyoboye iri tsinda rya gatatu n’amanota 4, imbere ya Afurika y’Epfo ifite atatu, Nijeriya na Zimbabwe zifite 2 na Lesotho na Benin zifite 1.
Amafoto