Kigali: Igiciro cya Bisi nto zitwara abagenzi mu buryo bwihariye ntikivugwaho rumwe

0Shares

Nyuma y’ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa mu Mujyi wa Kigali kijyanye no gutwara abantu, kuri ubu cyangiwe gushakirwa Umuti, aho hari za Bus ntoya ziri gukorera muri uyu Mujyi mu rwego rwo gufasha abagenzi kudahera ku Byapa. 

Gusa n’ubwo bimeze bitya, ntawe uneza rubanda, kuko bamwe mu bagenzi ntabwo banyuze n’Igiciro cy’Amafaranga 500 yashyizweho nk’Igiciro ku mugenzi wifuza kuyitega.

Izi Modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zikoreshwa n’amashanyarazi, zikaba zifite mo imyanya 22 yicarwaho n’abagenzi.

Ku ikubitiro, zikorera mu kerekezo cya Nyanza ya Kicukiro, Downtown, Kagugu, Batsinda-mu Mujyi- Remera – mu mujyi- Nyabugogo.

Abafatanyabikorwa b’izi modoka z’Ikigo cya ‘Go Green Transport’ batangaje ko hari ibindi byerekezo bigiye gufungurwa.

Umwe mu Bashoferi bazitwara yatangaje ibyihariye kuri zo, birimo kurinda abagenzi kugira ubushyuhe bukabije no gufasha abazitega kugenda bicaye neza batabyigana.

Ku ruhande rw’abagenzi, batangaza ko n’ubwo zibihutisha, ariko Itike ari hejuru ugereranyije n’aho ubukungu buhagaze ndetse n’uko bishyuraga izisanzwe.

Umwe mu baganiriye na THEUPDATE kuri iyi ngingo yagize ati:”Twari tumenyereye ko ibiciro bya Bus tutarenza Amafaranga 300 Frw bitewe n’aho ugana. Kubona ibiciro by’Imodoka zikora akazi kamwe bidasa ni ikibazo. Abagenzi twigendea n’izisanzwe za make. Bitewe n’uko ubushobozi bwacu butatwemerera gutega kuri ayo mafaranga, twifuza ko Leta yaringaniza igiciro twese tukagera ku murimo ku gihe gikwiye”.

“Inshuro nyinshi, izi Modoka zitambuka ku Byapa abagenzi bahagazeho, zihaca nta bantu barenze umwe cyangwa babiri baziteze kubera iki giciro”.

Undi ati:”Iyaba bitari ikibazo natwe ntituba turi kubivuga cyangwa ngo zibe zitambuka ku Byapa ngo zihave zihasize abagenzi bakeneye kugera mu Mujyi. Turifuza ko inzego zibishinzwe zadufasha rwose kuko n’ubwo ziyongereye, ikibazo nticyakemutse kuko Amafaranga 500 Frw agera mu Mujyi ni menshi”.

Agamije kumenya ibijyanye n’icyo Urwego Ngenzuramikorere RURA ruvuga ku byo abaturage bavuga, Umunyamakuru wa THEUPDATE yagerageje kuvugisha inzego eshatu zose zishinzwe iyi serivisi, zikomeza kwitana ba mwana kuri iyi ngingo.

Mu gihe bazagira icyo babivugaho, tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Izi bisi zishyuza amafaranga 500 aho wajya hose muri Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *