Mu Murenge wa Muyumbu ho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa abagabo batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kubaga imbwa no gukwirakwiza inyama zazo mu baturage.
Ibi byabaye tariki 28 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Muyumbu, Akagali ka Murehe, Umudugudu wa Kajororo.
Abagabo bagizwe na Sibomana Jean Pierre w’Imyaka 29 wo mu Kagali ka Murehe mu Musdugudu wa Kajororo, Manirafasha Eric w’Imyaka 24 avuka nawe wo mu Kagali ka Murehe mu Mudugudu wa Bitega na Maniraguha Pierre uzwi nka Sinderibuye w’Imyaka 26 mu Kagali ka Ntebe mu Mudugudu wa Samuramba nibo bakurikiranyweho iki cyaha.
Batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, ku bufatanye bw’inzego z’Ibanze n’Ingabo z’Igihugu.
Bafatiwe aho bazibagiraga, barabyemera. Banemeza ko bakwirakwizaga Inyama zazo mu Mirenge ya Nyakaliro na Karenge.
Aho bafatiwe, hari Icyobo bashyiragamo ibisigazwaga byazisagukagaho.
Kugeza ubu, bacumbikiwe ku Murenge wa Muyumbu, mu gihe iperereza rigikomeje.
Ibi bibaye mu gihe kandi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk’i Gikondo, naho mu minsi ishize havuzwe amakuru y’abantu biyemereye ko bacuruza Inyama z’Imbwa.