Imikino ya Shampiyona ihuza amakipe y’Ibigo by’abakozi igeze aho rukomeye, kuko guhera mu mpera z’Icyumweru hatangira imikino yo gukuranamo.
Iyi mikino iza gutangirira mu mikino ya 1/4, izaba igamije gushyira akadomo ku mwaka w’imikino watangiye muri Nyakanga uyu mwaka w’i 2023.
Ubwo Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ryaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu Gatatu, ryatangaje ko imikino igeze aho rukomeye, mu gihe amakipe azakina iyi mikino yo gukuranamo asigaye ari mbarwa muri 55 yitabiriye muri uyu Mwaka.
Bitandukanye n’Umwaka ushize witabiriwe n’amakipe 44, ARPST yishimira ko kuri iyi nshuro umubare wazamutse ndetse ibi bikaba byarazamuye n’ingengo y’imari, aho kuri ubu, uyu Mwaka uzatwara Miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Muri iki kiganiro, Bwana Mpamo Thierry uzwi nka Tigos, Umuyobozi wa ARPST, yijeje abakunzi b’Imikino imbere mu gihugu ko bazanyurwa n’iyi mikino, mu gihe kandi mu mpera z’uyu Mwaka mu Kwezi k’Ukuboza (12) aribwo iyi Shampiyona izasozwa.
Yagize ati: Imikino igeze muri 1/4. Amakipe akomeye hafi ya yose azaba ahagarariwe. Abazitabira iyi mikino kugeza ku ya nyuma, bazaryoherwa ntakabuza.
Bwana Mpamo, yatangarije kandi itangazamakuru ko bishimira uburyo Ibigo bitandukanye bikomeje byumva neza intego y’iri Shyirahamwe, ibi bikaba bigaragazwa n’umubare w’amakipe yitabira muri Mwaka.
Biteganyijwe ko tariki ya 3 na 17 Ugushyingo 2023 ari bwo hazakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura ya 1/4.
Nyuma y’iki cyiciro, hazahita hatangazwa amatariki y’imikino ya 1/2, cyane ko iyi shampiyona izasozwa mu Ukuboza uyu mwaka.
Iyi mikino yo gukuranwamo, yagezwemo n’amakipe asanzwe yarubatse ibigwi n’ibirindiro muri iyi mikino, arimo RBC, RBA, Rwandair, NISR, MOD, REG…
Abitabira iyi Shampiyona, barushanwa mu mikino irimo; Umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball mu byiciro byombi (Abagore & Abagabo).
Uretse Shampiyona ikinwamo iyi mikino gusa, mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga ry’Umurimo wizihizwa tariki ya 01 Gicurasi buri uko Umwaka utashye, hiyongeraho indi mikino irimo; Koga, Igisoro, Gusiganwa ku Maguru….
Amakipe yegukanye Shampiyona, atsindira guhagararira Igihugu mu mikino ny’Afurika ihuza abakozi.
U Rwanda rumaze kwitabira iyi mikino inshuro 3, zirimo mu 2019 i Monastir muri Tunizia, mu 2020 i Alger muri Algeriya n’Umwaka ushize muri Gambiya.
By’umwihariko, Umwaka ushize u Rwanda rwegukanye Ibikombe mu mukino wa Volleyball rubifashijwemo n’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahor0 (RRA).
Kuri iyi nshuro, amakipe azegukana Shampiyona azahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika izabera i Brazzaville muri Congo mu Mwaka utaha w’i 2024.
Muri iki kiganiro kandi, Bwana Mpamo yaboneyeho gutangaza ko ibiganiro hagati ya ARPST na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda birimbanyije, mu rwego rwo kuzakira iyi mikino mu Mwaka w’i 2025, ni ukuvuga mu Myaka ibiri iri imbere.
Amafoto