Nyanza: Yatawe n’Umugore nyuma yo kwanga ko bajugunya Umwana ufite Ubumuga babyaranye

0Shares

Mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, haravugwa inkuru ibabaje, aho Umugore yasabye Umugabo we ko bajugunya Umwana ufite Ubumuga babyaranye kugira ngo bakomeze kubana nk’Umugore n’Umugabo.

Bwana Baziruwiha Yohani (Jean) Baptiste ukomoka mu Karere ka Rubavu ariko utuye mu Karere ka Nyanza, yatangaje ko kuri ubu yafashe inshingazo zo kwita kuri uyu Mwana, aho amuheka ndetse akamukorera n’ibindi byose bikorwa n’Umubyeyi w’Umugore, kuko uwari Umugore we yamumutanye nyuma yo kwanga ko bamujugunya kubera ubu Bumuga yavukanye.

Umuyoboro wa Youtube i Kana TV Rwanda, waganiriye na Baziruwiha dukesha iyi nkuru, wagize uti:“Baziruwiha yabwiwe n’Umugore ko bajugunya uyu Mwana wavukanye Ubumuga bakazabyara undi, niba yifuza ko bakomeza kubana nk’Umugore n’Umugabo”.

Baziruwiha yakomeje agira ati:“Nanze gukorera ibi yifuzaga ko dukorera Umwana w’Uburiza bwacu. Nawe ahitamo kunsiga aragenda. Kuva ubwo, nahise mfata inshingano zo kumurera, nka mujyana kumuvuza. Ntago byari byoroshye, kuko navaga i Rubavu nkajya kumuvuriza mu Mujyi wa Kigali ku Bitaro bya Ndera, ndetse rimwe na rimwe nkajya kumuvuza no mu Ntara y’Amajyepfo”.

Yakomeje agira ati:“Byaje kuba ngombwa ko Umuryango winjira muri iki kibazo, birangira banzuye ko dutandukana kuko  guhuza Umugambi wo kwita ku mwana wacu byari byanze”.

“Kuri ubu, Umwana afite Imyaka Umunani y’amvuko. Natangiye kumuvuza mu 2017. Impamvu ni uko aribwo nari maze gusobanukirwa neza ko yavukanye Ubumuga bukomatanyije. Muvuza buri Mezi abiri, iyo ashize bamuha ikiruhuko nkajya gushakisha imirimo nzakuramo amafaranga yo kuzasubiza kwa Muganga igihe yahawe cyo gusubirayo kigeze”.

“Ni ibintu bitanyoroheye kuko izi ngendo zose nzikora nta kazi ngira. Nta bikorwa byinjiza bimfasha kumuvuza mfite kereka iyo mbonye abagiraneza bamfasha nkabona amafaranga yo kumuvuza. Ni Urugendo rugoye nkora mvuye i Nyanza aho ntuye kuri ubu, njya i Ndera ku Bitaro bikurikirana Indwara zo mu Mutwe, nkongera ngasubira i Gatagara ku Bitaro bivura Ubumuga bw’Ingingo”.

Yasoje agira ati:“Ndasaba abagiraneza kumfasha kuvuza Umwana wanjye kuko n’ubwo mu bushobozi buke ngerageza ibyo nshoboye, ariko nkeneye amaboko yanyunganira kugira ngo avurwe neza akire, nawe azajye kwiga nk’abandi bana, kuko ikizere mfite kuva natangira kumuvuza kugeza ubu, kimpamiriza ko azakira ntakabuza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *