Ivan Minnaert na Hitimana Thierry mu Muryango winjira muri Rayon Sports gusimbura Zelfani

0Shares

Nyuma y’amasaha 24 gusa Rayon Sports itangaje ko yatandukanye n’Umunyatuniziya, Zelfani Yamen wayitozaga, kuri ubu inkuru z’umutoza umusimbura zikomeje kugarukwaho mu Isi ya ruhago mu Rwanda by’umwihariko abakunzi b’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru, abakunzi bayo bita ikipe y’Imana.

Bamwe mu bakomeje gushyirwa mu majwi nk’abasimbura ba Zelfani Yamen, barimo Umubiligi Ivan Minnaert n’Umunyarwanda Hitimana Thierry bombi bigeze gutoza iyi kipe mu bihe bitandukanye. 

Uretse kuyitoza, Hitimana yanakiye Rayon Sports mu bihe byo hambere.

Zelfani Yamen watandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nk’uko iyi kipe yabitangaje, yari yageze muri iyi kipe tariki ya 10 Nyakanga (7) 2023 asimbuye Umutoza w’Umurundi, Francis Haringingo.

Ubwo yatangazwaga nk’umutoza wa Rayon Sports, yari yahawe intego nyamukuru ariyo yo kugeza iyi kipe mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup, gusa ntago byakunze kuko bakuwemo n’ikipe ya Al Hilal Benghazi nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, ikaza kuvamo kuri penaliti 4-2.

Kugeza ubu, Ivan Minnaert atoza ikipe ya Djoliba AC yo mu gihugu cya Mali, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye yo ku Mugabane w’Afurika.

Mu Rwanda, Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu Mwaka w’i 2018 ndetse na Mukura VS&L mu Mwaka w’i 2015-2016.

Mu mikino itatu ya Shampiyona imaze gukina, Rayon Sports imaze gutsinda umwe, mu gihe imaze kunganya ibiri.

Amafoto

Zelfani Yamen, atandukanye na Rayon Sports ayimazemo Amezi atatu gusa

 

Ivan Minnaert kuri ubu atoza ikipe ya Djoliba AC ikina Shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Mali

 

Hitimana Thierry yanyuze muri Rayon Sports mu Myaka ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *