Pologne, imwe mu nshuti zikomeye za Ukraine, yatangaje ko itazongera guha intwaro icyo gihugu, mu gihe ubushyamirane mu bya diplomasi bushingiye ku binyampeke bwafashe indi ntera.
Minisitiri w’intebe wa Pologne yavuze ko ahubwo iki gihugu kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho.
Pologne ifashe iki cyemezo mu gihe ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi burimo kwiyongera.
Ku wa kabiri, Pologne yahamagaje ambasaderi wa Ukraine muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro ku magambo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).
Zelensky yavuze ko ibihugu bimwe bijijisha (byishushanya) ko bifitanye ubufatanye na Ukraine. Pologne yamaganye ayo magambo, ivuga ko “ntibifite ishingiro ku bijyanye na Pologne, yakomeje gufasha Ukraine kuva mu minsi ya mbere y’intambara”.
Minisitiri w’intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yatangaje icyo cyemezo cyo kutongera guha intwaro Ukraine, mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ku wa gatatu, umunsi umwe nyuma y’ubushyamirane burimo gufata indi ntera mu buryo bwihuse hagati y’ibi bihugu bibiri bushingiye ku binyampeke bitumizwa mu mahanga.
Ukutumvikana ku binyampeke kwatangiye nyuma yuko Uburusiya butangiye igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine, cyafunze hafi inzira zose z’ingenzi z’amato atwara ibicuruzwa zo mu nyanja y’umukara (Black Sea), biba ngombwa ko Ukraine ishakisha izindi nzira zo ku butaka.
Ibyo na byo byatumye ibinyampeke byinshi byisanga biri mu Burayi bwo hagati.
Kubera iyo mpamvu, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) wabaye uhagaritse by’agateganyo kwinjiza ibinyampeke mu bihugu bitanu, ari byo Bulgaria, Hongrie, Pologne, Romania na Slovakia, mu kurinda abahinzi baho, bari bafite ubwoba ko ibinyampeke byo muri Ukraine byari birimo gutuma ibiciro bigabanuka muri ibyo bihugu.
Uko kubuza gutumiza ibinyampeke byarangiye ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa Nzeri (9), nuko EU ihitamo kutongera gusubizaho ubwo buryo. Ariko Hongrie, Slovakia na Pologne byafashe icyemezo cyo gukomeza kudatumiza ibyo binyampeke bivuye muri Ukraine.
Akanama k’Uburayi kakomeje kuvuga ko ibihugu binyamuryango bya EU ku giti cyabyo atari byo bikwiye kugena gahunda y’ubucuruzi bw’uwo muryango.
Muri iki cyumweru, Ukraine yatanze ibirego mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO/OMC) irega ibyo bihugu byahagaritse gutumiza ibinyampeke byayo, ivuga ko uko ari ukurenga ku nshingano zabyo zo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’ubukungu wa Ukraine Yulia Svyrydenko yavuze ko ari “ingenzi cyane kuri twe kugaragaza ko za leta ku giti cyazo zidashobora guhagarika itumizwa ry’ibicuruzwa bya Ukraine”.
Ariko Pologne yavuze ko izakomeza kudatumiza ibyo binyampeke byo muri Ukraine, inavuga ko “ukwinuba kwagejejwe muri WTO nta cyo kutubwiye”.
Minisitiri w’intebe wa Pologne Morawiecki yavuze ko iki gihugu kizongera umubare w’ibicuruzwa kidatumiza muri Ukraine niba Ukraine ikajije kurushaho ubu bushyamirane bushingiye ku binyampeke.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pologne yongeyeho ko “kotsa igitutu Pologne mu nzego mpuzamahanga cyangwa kohereza kwinuba [ibirego] mu nkiko mpuzamahanga si uburyo bukwiye [buboneye] bwo gucyemura ibyo tutumvikanaho hagati y’ibihugu byacu”.
Nubwo hari uko kudatumiza ibyo bicuruzwa, bya bihugu bitatu byavuze ko bizakomeza gutuma ibinyampeke bya Ukraine bitwarwa bikanyuzwa muri ibyo bihugu nk’inzira ibyerekeza ku yandi masoko.
Ukraine yasabye Pologne “gushyira amarangamutima ku ruhande”, nyuma yuko ambasaderi wa Ukraine ahamagajwe ngo atange ibisobanuro, ahubwo Ukraine yumvikanisha ko impande zombi zikwiye gukoresha uburyo bwubaka ngo bicyemure aya makimbirane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, Catherine Colonna, ku wa gatatu yavuze ko ubushakashatsi bwa EU bwahishuye ko gutumiza ibinyampeke byo muri Ukraine bidashobora kugira ingaruka ku bahinzi b’i Burayi, anavuga ko ubwo bushyamirane “bubabaje”.
Pologne yahaye Ukraine ubufasha bwinshi muri iki gihe iki gihugu kirimo kwirwanaho ku gitero cyagabweho n’Uburusiya kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.
Pologne yashishikarije Ubudage guha Ukraine ibifaru by’intambara byo mu bwoko bwa Leopard 2, isezeranya guha Ukraine indege z’intambara, inaha ikaze impunzi zirenga miliyoni 1.5 zivuye muri Ukraine. (BBC)