Burundi: Umunyarwanda ‘Gisanura Raoul’ ari muri Deregasiyo ya FIFA yasuye Imirimo yo kubaka Sitade Intwari

0Shares

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, Deregasiyo y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yasuye imirimo y’ivugururwa rya Sitade yitiriwe Intwari mu Burundi.

Iyi Deregasiyo yari igamije kureba aho imirimo yo kuvugurura iyi Sitade igeze, yari irimo n’Umunyarwanda Gisanura Raoul Ngenzi.

Uretse Gisanura uri mu bajyanama ba FIFA mu bijyanye n’Imyubakire n’ibikorwaremezo, iyi Deregasiyo yari irimo kandi Ndayisenga Davis, ushinzwe ibiro bya FIFA bishinzwe iterambere rya Siporo muri Afurika y’i Burasirazuba ufite i Kicaro i Kigali.

Amakuru THEUPDATE ikesha Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi, avuga ko uru rugendo rwari rugamije by’umwihariko kureba niba iyi Sitade igeze ku kigero cyashyirwamo Ubwatsi bw’ubukorano buzwi nka ‘Tapis Synthétique’ mu ndimi z’Amahanga.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *