Ku nshuro ya Kane yari ikozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, iyi myitozo isozwa n’imyiyereko iba yitabiriwe n’abakuru b’Ingabo ndetse n’Umugaba wazo w’ikirenga ari we Perezida wa Repubulika, yaherukaga kuba mbere ya Covid-19.
Ni igihe Abanyarwanda bongera kubona Perezida Paul Kagame mu mwambaro wa gisirikare, umwuga yahozemo ku Ipeti rya Gen. Major, n’abandi basirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda.
Ejo ku wa Kane, iyi myiyereko isoza imyitozo, yabereye mu Kigo cy’imyitozo y’Intambara cya Gabiro.
Leta y’u Rwanda kenshi yagiye ivuga ko ishaka kubaka Igisirikare cy’umwuga, kirangwa n’Ikinyabupfura n’Ubunyamwuga.
U Rwanda ubu ni igihugu cya kane ku Isi gitanga Ingabo n’Abapolisi benshi mu bikorwa bya ONU byo kubungabunga amahoro ku Isi inyuma ya Bangladesh, Nepal, n’Ubuhinde.
Igisirikare cy’u Rwanda gifite uruhare mu kurinda Ubuyobozi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra n’umutekano muri Centrafrique, n’uruhare mu guhashya Inyeshyamba ziyitirira Idini ya Islam mu myaka ya vuba ishize zacaga ibintu mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Gusa, kinengwa n’Ibihugu bitandukanye ndetse na ONU kugira uruhare mu mutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR-Congo gufasha Inyeshyamba za M23.
Gusa, ibi Leta y’u Rwanda ntago yahwemye kuvuga ko ari amakuru adafite ishingiro.
- Iyi myitozo ni bwoko ki?
Iyi myitozo yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch’ yatangiye mu 2016, ibigaragara ku munsi nk’uw’ejo hashize, ni imyiyereko isoza imyitozo iba imaze igihe, nk’uko abayiyobora bagiye babitangaza.
Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, mbere rwavuze ko iyi ari imyiyereko ikurikira imyitozo y’uburyo ubushobozi bwose bwa gisirikare buhuzwa, bugakoreshwa mu gikorwa (Operation).
Mbere, iyi myitozo yabaga irimo ‘Diviziyo’ imwe y’Ingabo zirwanira ku butaka, Ingabo zirwanira mu kirere, umutwe w’Ingabo zidasanzwe, n’Ingabo zirwanira mu mazi.
Igihe hasozwaga imyitozo nk’iyi ya gatatu, ari nayo iheruka mu 2018, Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iba igamije “guhuza neza ibikenerwa byose mu gutera, gufata, no kurinda ibirindiro, kujyana Ingabo n’ibikoresho no guhuza Ingabo zose mu gitero icyo aricyo cyose cya gisirikare”.
- Ibera hehe?
Iyi myitozo n’imyiyereko isoza, kugeza ubu bibera mu Kigo cy’imyitozo y’Intambara cya Gabiro, cyahoze ari Ikigo cya gisirikare cya Gabiro, kimwe mu bikuru kandi binini mu gihugu.
Iki Kigo kiri mu Ntara y’u Burasirazuba mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, kiri ku muhanda wa Kayonza – Kagitumba, ni agace kanini k’Umukenke n’Ibiti bigufi, gafatanye na Parike y’Akagera igera ku Rubibi na Tanzania.
Ikigo cya Gabiro giherutse kwagurwa ndetse hakozwe imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya gisirikare.
- Ni bande bayitabira?
Abitabira iyi myitozo ni abasirikare bashobora kuba babarirwa mu bihumbi, gusa, abagaragara isozwa ni abasirikare bakuru n’Umugaba w’ikirenga (CIC) ukunze kuza yambaye umwambaro w’Ingabo zirinda umukuru w’igihugu.
Uyu mwambaro uba uriho Ipeti rya CIC (Commander in Chief), iri si Ipeti risanzwe mu ya gisirikare ahubwo ni inyito y’ubuyobozi.
Henshi ku Isi ihabwa umuntu ufite ububasha bw’ikirenga ku ngabo, henshi cyangwa hose ku Isi, uyu aba ari umukuru w’Igihugu, cyangwa umukuru wa Guverinoma (hamwe na hamwe).
Kenshi muri iyi myiyereko, CIC aba yicaranye n’umugaba w’Ingabo, ubu ni Lt. Gen. Mubarakh Muganga wagiye kuri uwo mwanya muri Kamena (6) uyu mwaka asimbuye Gen. Jean Bosco Kazura, na Minisitiri w’Ingabo uriho ubu, Juvenal Marizamunda.
Imyiyereko y’ejo ku wa Kane, yagaragayemo abandi basirikare bakuru nka Gen. Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba w’ingabo, Gen. Jean Bosco Kazura uherutse gusimburwa, Lt. Gen. Charles Kayonga nawe wahoze ari umugaba w’Ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minsitiri w’Ingabo, Gen. Fred Ibingira wahoze ari umugaba mukuru w’Inkeragutabara (Reserve Forces) n’abandi…
- Havugirwa iki?
Ku Isi, ingufu za gisirikare ziracyafatwa nk’ikimenyetso cyo gukomera k’ubutegetsi n’Ibihugu.
Abayobozi benshi ku Isi, aho biri ngombwa, mu mbwirwaruhame zabo bagaruka ku ngufu za gisirikare z’Ibihugu byabo mu gusobanura gukomera k’ubuyobozi bwabo imbere y’abo bita abanzi cyangwa iby’aribyo byose bishobora guhungabanya ibihugu byabo n’ubutegetsi bwabo.
Ijambo rikuru i Gabiro riba ari iry’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo, Perezida Kagame.
Ibiro bya Perezida Village Urugwiro byavuze ko kuri uyu wa Kane “yaganiriye n’abagabo n’abagore ba RDF barimo abakiri mu mirimo n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru”. Ibyo baganiriye ntibyatangajwe kugeza ubu.
Mu myiyereko nk’iyi iheruka, Kagame yavuze ko ibyo berekanye ari “ikimenyetso cy’uko bashoboye guhangana n’abifuriza Igihugu ikibi.” (BBC)
Amafoto