Rwanda: Imicungire y’Imbangukiragutabara igiye guhindurwa

0Shares

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hari gutegurwa uburyo Imbangukiragutabara zacungwaga n’Ibitaro mu gihugu zizashyirwa kuri Site zitandukanye, ukeneye ubufasha yahamagara hakagenda iri ahamwegereye aho gutegereza iy’ibitaro ishobora kuba yanagiye mu bundi butabazi.

Ubuvuzi mu Rwanda buri mu ngeri ziri gutera imbere mu buryo bwihuta, hinjiramo ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, ariko hakomeza kugaragara ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu bice bitandukanye by’igihugu.

Nko mu Bitaro bya Nyanza hari imbangukiragutabara eshanu zisaranganywa ibigo nderabuzima 17, mu gihe izindi icyenda zashaje zikaba ziparitse aho.

Muri 2021 imbangukiragutabara zabarurwaga mu gihugu hose zari 285 zikoreshwa n’ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro ya Leta.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ yavuze ko umubare w’imbangukiragutabara zihari zitari zagera ku kigero cyifuzwa ugereranyije n’umubare w’abaturage igihugu gifite.

Yagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi imbangukiragutabara zihura na zo mu mikorere yazo, cyane cyane zishingiye ku miterere y’igihugu, nko mu bice by’Iburengerazuba ahari imisozi miremire, kuko ngo hari n’igihe bahashyira inshya, kubera imihanda itameze neza bikarangira zangiritse.

Iyakaremye avuga ko mu mikorere mishya iri gutegurwa basanze bitagikenewe ko ivuriro rigira imbangukiragutabara yaryo kuko hari n’izimara iminsi myinshi zidakora nyamara hari aho zikenewe cyane.
Ati “Turimo gutekereza ngo aho kugira ngo imbangukiragutabara ize muri buri kigo nderabuzima muri 513 dufite, wenda usange ishobora kuba ihahagaze ihamare ukwezi nta murwayi yari yatwara, turifuza ahubwo gushyiraho ahantu zaba ziri, noneho tugashyiraho uburyo bwo kuvugana n’ibigo nderabuzima n’ibitaro, bitewe n’aho umurwayi akeneye guhererwa ubutabazi, imbangukiragutabara imwegereye muri hahandi twagiye tuzishyira ikaba yabasha kumutabara.”

“Ibyo bizadufasha kuzikoresha neza, n’iyo zaba ari nkeya ariko tukazikoresha neza kuko ubu ushobora gusanga hari abayifite itari gukoreshwa nyamara ahandi hirya no hino hari abayibuze.”

Ubusanzwe imbangukiragutabara zibarizwa mu bitaro, akaba ari byo bigena izigomba gukorera mu bigo nderabuzima bireberera n’izigomba gukorera ku bitaro nyirizina.

Hari kandi imbangukiragutabara umunani zifite ibikoresho byose zihora ziteguye kujya gutabara ahabaye ibyago bitunguranye (Service d’Aide Médicale d’Urgence) n’ubwato bumwe bukora nka Ambulance bwo mu Kiyaga cya Kivu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *