Kigali: Polisi yafashe Ibinyabiziga birimo Moto 164 zitacanye Amatara ku Manywa

0Shares

Polisi y’ u Rwanda Ishami ryo mu Muhanda, ryatangaje ko ryafashe Ibinyabiziga 203 bigizwe na Moto 164 n’Imodoka 39 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nyum y’uko byagendaga mu Muhanda bidacanye Amatara by’umwihariko mu masaha y’Ijoro.

Ibi binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023.

Polisi yavuze ko yafashe ibi binyabiziga mu rwego rwo rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuri ko gucana amatara y’ibinyabiziga ari ihame ku mushoferi mu gihe cy’ijoro.

Yagize ati:“Kuvuga ngo nibeshye , Polisi igiye gukora ikintu gituma umuntu atazibagirwa gucana amatara ku buryo agomba kuvuga ngo ngiye gucana amatara kuko ikinyabiziga cyanjye kirayafite.”

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bafashwe badacanye amatara bagiye gucibwa amande.

Ati:“Ubutumwa ni uko bagomba gucana amatara kuko n’ubutumwa turabwohereza dukoresheje telefone n’amatangazo tujya tuyatanga. Nta mpamvu n’imwe, nta n’urwitwazo na rumwe utwara ibinyabiziga afite rwo gutwara adacanye amatara bwije.”

Niyoniringiye Jean Claude ufite moto yafashwe, yavuze ko we kudaca amatara byaturutse ku kwibagirwa.

Ati:“Ndabizi ko gutwara ibinyabiziga ucanye amatara ari itegeko ariko ndabisabira imbabazi kuko sinari nzi ko nari ndimo kugenda ritatse.”

Abashoferi bavuga ko kudacana amatara nijoro biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba ikinyabiziga gishobora gukubita mu mikuku akazima, kuba cyarapfuye no kuba umuntu akibagirwa kuyacana.

Abafite imodoka bafashwe badacanye amatara baracibwa amande ya 20,000 Frw mu gihe abafite moto baracibwa 10,000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *