Mercato: Abarimo Umutoza wa Rayon Sports bavuze Imyato rutahizamu Eid Mudagam

0Shares

Umunya-Tunisia utoza Rayon Sports, Yamen Zelfani, yavuze ko Umunya-Sudani, Eid Mudagam Abakar Mugadam waguzwe n’iyi kipe ari umukinnyi mwiza ku buryo azayifasha byinshi mu busatirizi no kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kunganya na Al-Merreikh mu mukino wa gicuti, Zelfani utoza Rayon Sports yavuze ko Eid Mugadam ari umukinnyi mwiza yizeye ko azafasha byinshi iyi kipe.

Ati:“Mugadam ni umukinnyi mwiza, mu mwaka w’imikino ushize yakinnye imikino myinshi ya Champions League muri Al Hilal kandi iyo badatsindwa kuri penaliti bari gukina ½ cyangwa umukino wa nyuma.”

Yakomeje agira ati:“Tubonye umukinnyi mwiza, afite impano kandi akinira Ikipe y’Igihugu [ya Sudani]. Ndatekereza ko azadufasha mu busatirizi. Dukeneye abakinnyi barema uburyo bwinshi mu busatirizi, nzi ko Mugadam azabidukorera.”

Eid Mugadam yabaye umukinnyi wa 11 mushya uguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi y’abandi barimo Simon Tamale, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable na Aruna Mussa Madjaliwa wamaze kubonerwa ibyangombwa.

Hari kandi Luvumbu Héritier na Youssef Rharb bayigarutsemo, Jonathan Ifunga Ifasso [waseshe amasezerano], Kalisa Rachid, Mvuyekure Emmanuel na Charles Bbaale.

Rayon Sports izatangira umwaka w’imikino mushya wa 2023/24 ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama, ubwo izaba yakiriwe na Gasogi United mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Moya z’umugoroba.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup aho izahera mu ijonjora rya kabiri rizakinwa muri Nzeri, ikazahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al-Ahly Benghazi yo muri Libya na Kakamega Homeboyz FC yo muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *