Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/bookmark-template.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-scripts.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/class-wp-taxonomy.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/rest-api/endpoints/class-wp-rest-post-types-controller.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1

Notice: Uninitialized string offset: 0 in /home/theupdate.co.rw/public_html/wp-includes/widgets/class-wp-widget-text.php on line 1
Rwanda: Perezida Kagame yibukije Abanyafurika kuzirikana ko ari Ibihangange – THEUPDATE

Rwanda: Perezida Kagame yibukije Abanyafurika kuzirikana ko ari Ibihangange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Abanyafurika bafite ibishoboka byose ngo babe ibihangange kuko bafite impano ndetse n’ibishobora kubafasha gukora ibintu bidasanzwe bityo basabwa kugira amahitamo yo kuba ibihangange.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, ubwo yahaga impanuro ibihumbi by’abitabiriye itangizwa ry’Iserukiramuco “Giants of Africa”.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, watangije ibi birori by’Iserukiramuco, Giants of Africa, yashimiye ababyitabiriye.

Yakomeje ati “Masai Ujiri turashimira umuhate n’urukundo ufitiye urubyiruko rwa Afurika. Ndashimira cyane Perezida Kagame ku miyoborere myiza kandi ireba kure. Muhawe ikaze mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yibukije abateraniye muri BK Arena ko Abanyafurika ari abantu ibihangange kandi ko byinshi mu bikoreshwa ku yindi migabane byose bituruka kuri uyu Mugabane.

Yashimye Perezida Kagame wamubereye inshuti ikomeye n’umujyanama, asoza avuga ko Afurika ifite umugisha ukomeye kuba ifite umuyobozi nka we.

  • Abanyafurika ni Ibihangange

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika ari ibihangange bityo igihe kigeze ngo babimenye babe ibihangange bakwiye kuba.

Ati:”Afurika ni igihangange, Abanyafurika ni ibihangange ariko mu by’ukuri, igihe kirageze ntabwo mukeneye guhora mwibutswa, mugomba kubimenya, mukabyakira kandi tukaba ibihangange turi byo kandi tugomba kuba.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba igihangange ari amahitamo kandi kuba igihangange muri Afurika, i Burayi, Asia, n’ahandi hose, buri wese afite ubushobozi bwo kuba igihangange kandi ashobora kuba cyo.

Ati “Iki gutekereza cyo kuzana Abanyafurika hamwe, cyaba cyateguwe cyangwa cyatewe inkunga nande, ni uko turi inyuma y’abandi bose muri byose na siporo irimo. Kandi dufite byose.”

“Dufite abantu, dufite ibintu, dufite impano Kandi abaturage bacu bafite ubwenge nk’undi muntu uwo ariwe wese.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’abana babyinnye muri ibi birori avuga ko impano bafite ishobora kubagira ibihangange.

Umukuru w’Igihugu yashimye Masai Ujiri wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abana bato bafite impano kugira ngo zitezwe imbere anamushimira by’umwihariko kuba yarahisemo u Rwanda.

Yavuze ko amahitamo akwiye Abanyafurika bakwiye gukora ari ayo kuba ibihangange kandi basabwa kubikorera.

Ati “Tugomba kugira amahitamo yo kwiyumva nk’ibihangange, tugomba kuba ibihangange by’ukuri. Bisaba gukora cyane, kuba igihangange ni amahitamo ariko birashoboka ko abantu bose batagira ayo mahitamo.”

“Amahitamo aguha umutwaro wo gukora cyane, rero abantu bashobora guhitamo ibyoroshye ariko ntimugahitemo gukora ibyoroshye, muhitemo gukora cyane, kugira ngo ubushobozi bwanyu bugaragare.”

Perezida Kagame yagarutse ku kintu cyo gukorera hamwe mu kugera ku ntego z’Umugabane wa Afurika.

Yatanze urugero rw’uko yavukiye mu Rwanda, agakurira muri Uganda, Madamu Jeannette Kagame akavukira i Burundi, nyuma bakaza guhurira muri Kenya.

Ati: Abanyafurika turi umwe.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Iserukiramuco Giants of Africa, ko nubwo bashobora kuba ibihangange muri Basketball ariko no mu bindi bitari Siporo Abanyafurika bashoboye kandi baba ibihangange.

Umuryango wa Giants of Africa wa Masai Ujiri watangiye mu 2003, icyo gihe wakoreraga muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo wagukiraga mu bindi bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Washyizweho hagamijwe guteza imbere Basketball mu Banyafurika bakiri bato. Yawutekerejeho nyuma yo kubona ko badahabwa amahirwe n’amakipe akomeye bitewe n’uko batagera ku bikorwaremezo bituma berekana impano bifitemo.

Kuva mu myaka 20 ishize Giants of Africa imaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 baturutse mu bihugu 17 bya Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *