Rwanda: Nyuma yo kwegukana Irushanwa rya Rise and Shine World, Umulisa yinjiye mu ruhando rwa Muzika

0Shares

Umulisa Cynthia uherutse kwegukana Irushanwa rya Rise and Shine World (RSW), yashyize hanze Indirimbo y’amajwi n’amashusho yise ‘ni Yesu’, iyi ikaba ari ikimenyetso cy’uko yafunguye umuryango winjira mu ruhando rwa Muzika ku mugaragaro.

Umulisa avuka mu muryango w’abana ba 7, akaba abarizwa mu itorero rya Revival Followship, akaba atuye i Kigali.

Nyuma y’uko yegukanye igihembo cya RSW, yerekanye ko yinjiye muri Muzika ku mugaragaro abinyujije mu ndirimbo yashyize hanze abifashijwemo na Jam Grobal Music, ikorana bya hafi na Kompanyi itegura amarushanwa ya RSW Talent Hunt.

Yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse yifashishije amagambo yo muri bibiliya , aboneka muri yohana ibice 16:3.

Amashusho yayo yafashwe na Musinga, atunganywa na Cyusa.

Uyu mwari avuga ko impano yo kuririmba yayiyumvisemo akimenya ubwenge, agatangira kuyishyira ahabona muri 2020, akaba ashimangira ko inzozi ze zagezweho.

Ati:”Ndashima Imana ko zimwe mu nzozi zanjye zagezweho kandi indirimbo yanjye abantu bari kuyakira neza”.

Ashimira cyane Kompanyi imufasha, by’umwihariko kuba yaramuhaye kongera kwiyumvamo ko ashoboye.

Ati:”Yatumye inzozi zanjye ziba impamo”.

Ku kijyanye n’amasezerano afitanye n’iyi Kompanyi, Umulisa avuga ko ntacyo yabivugaho kuko ibijyanye n’amasezerano ari ibanga hagati y’abayagiranye.

Uyu mukobwa ukiri muto ariko utari gito mu Mpano ya Muzika, avuga ko yifuza kugera ku rwego rushimishije.

Ati:”Mu by’ukuri nifuza ko ibindimo byagera hanze binyuze mu butumwa bwiza bwa Yesu. Yaba ku bemera Imana  no kubatayemera bikazabatera kuyemera”.

Mu bihembo Umulisa yahawe, harimo no kuba Ambasaderi w’iri rushanwa no kurebererwa Umuziki na Rise and Shine World Inc.

Yahawe kandi Sheke ya Miliyoni n’igice y’Amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *